Kubera intambara ikomeje guca ibintu muri Sudani Leta y’u Rwanda yatangaje ko iri gukora uko ishoboye ngo abanyarwanda bari muri Sudan batabarwe bataragira icyo baba.
Ibi byashimangiwe n’umuvugizi wungirije w’u Rwanda Alain Mukuralinda aho bagaragaje ko I Khartoum hari Abanyarwanda bagera kuri 70 bategereje gutabarwa, kandi ko bari gukora uko bashoboye ngo babatabare hakiri kare.
Alain Mukuralinda yakomeje atangaza ko aba bose barimo abakozi b’umuryango w’Abibumbye, abikorera kugiti cyabo ndetse n’abanyeshuri.
Yakomeje avuga ati “Abo bose Ambasade y’u Rwanda i Khartoum izi aho bari, irimo kuvugana nabo, ndetse ikabaha n’amabwiriza yashyizweho mu bufatanye bwa ambasade n’ububanyi n’amahanga bw’aho bagomba kujya kugira ngo babashe kuba bari hamwe baze kubasha kuhavanwa.”
Impande ziri mu mirwano muri Sudan zemeranyijwe agahenge k’amasaha 72 guhera ku wa mbere saa sita z’ijoro ku isaha yaho, nk’uko bivugwa na Antony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika.
Abantu ibihumbi bamaze guhunga bava mu murwa mukuru Khartoum berekeza mu Misiri cyangwa muri Sudani y’Epfo
Aka gahenge nikubahirizwa gashobora gutuma abantu benshi barushaho guhunga no guhungishwa bava muri iki gihugu.
Icyakora n’ubwo uyu muvugizi yatangaje ibi yanemeje ko bikigoye kubona uburyo nyabwo bwo guhungisha aba banyarwanda kuko ikirere cy’iki gihugu gosa n’igifunze, kubera ubukana bw’iyi ntambara.
Yagize Ati “Ni ukuvuga ko hagomba kuza gukoreshwa inzira z’ubutaka, ibihugu bimwe byazikoresheje, n’Abanyarwanda niyo bari bucemo. Ni ukuvuga ko niba hari abaramutse bagiye mu Misiri, ambasade y’u Rwanda mu Misiri irahari iriteguye kuburyo baramutse bageze ku mupaka bahasanga abakozi ba ambasade bakabafasha gukomeza urugendo.”
Uyu muvugizi ari kuvuga ibi mugihe abarenga 400 bamaze kuhasiga ubuzima naho abarenga ibihumbi bagakomereka. Icyakora nta mu nyarwanda wari yagwa muri iyi ntambara iri kubera muri Sudani.
Uwineza Adeline