Umujyi wa Kigali watangaje ko muri iyi minsi hagaragaye abantu bakora ibikorwa biteza urusaku binyuranyije n’amabwiriza y’Umujyi birimo ibirori byo mu ngo, utubari, ibikorwa by’imyidagaduro ndetse n’insengero zimwe na zimwe zikora ibinyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda urusaku.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel mu kiganiro cyihariye yagiranye n’igitangazamakuru cya Leta, RBA yavuze ko abazakomeza kurenga kuri aya mabwiriza hari ibihano bibateganyirijwe.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko Polisi igiye gufatanya n’Umujyi wa Kigali kurwanya urusaku, avuga ko hari abafite utubari badohotse barenza amasaha yagenwe ndetse bakica n’amabwiriza yo kwirinda urusaku.
Avuga ko ikigenderewe atari uguhana ahubwo ari ukwigisha ndetse no kugira ngo ibikorwa bigende neza nta kubangamirana, asaba ababikora kubyirinda no kutabangamira bagenzi babo bifuza kuruhuka.
ACP Rutikanga avuga ko hari n’ahagaragaye abantu bacuranga mu ngo zabo bikabangamira abaturanyi babo, abasaba kubyirinda.
Kugeza ubu nta mibare ihari y’abamaze gukora iki cyaha gusa ikigaragara ni uko hari ukudohoka nk’uko umuvugizi wa Polisi yabigaragaje.