Abaturage batuye mu mudugudu w’urukumbuzi Umurenge wa Kanyinya mu Karere ka Gasabo baratabaza nyuma yo guterwa impungenge n’amazu y’ubatswe n’umushoramari Dubai nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe bagasanga inzu 45 arizo zigomba gusanwa.
Nyuma y’uko hagaragaye ko inzu z’ubatswe n’umushoramari witwa Jean Nsabimana, uzwi ku izina rya Dubai zubatse nabi, kuwa 17 Mata 2023 nibwo, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko imiryango 23 yari ituye mu nzu zigeretse ziri muri uwo mudugudu, yimurwa igashakirwa ahandi ho kuba, nubwo bo basabaga ubufasha kuko bagaragazaga ko ntaho bafite ho kwerekeza.
Mu isuzuma ry’ibanze ryakozwe byagaragaye ko inzu zigera kuri 54 mu zitageretse, zubatswe muri uwo Mudugudu zigomba gusanwa, mu nzu 121 zari zubatswe mu mwaka wa 2015, zirimo 114 zitageretse, mu gihe izindi 7 ari zo zigeretse.
Bamwe mu bari batuye muri izo nzu bavuga ko bahangayishijwe cyane no gukodesha izindi, kandi ari ibintu byababayeho batabanje guteguzwa, ku buryo byatumye ubuzima burushaho kubakomerera.
Gilbert Ngiriyonsanga, umwe mu bari batuye muri izo nzu, avuga ko bahangayikishijwe cyane n’uko bakodesha izindi nzu.
Ati “Duhangayikishijwe nyine no kubona uburyo twakodesha izindi nzu kandi bataraduteguje, kandi mu by’ukuri iyo urebye muri ibi bihe, uba ubona kubona amafaranga yo gukodesha bigoranye.”
Uwitwa Louise Mukamabano yavuze ko yaguze arasana , byanfashe amafaranga menshi y’inguzanyo, ku buryo nayisannye bitandukanye, bakagombye kuduha igihe tukitegura kuko tutanze ko batugirira neza pe.
Kuri ubu iyo ugeze muri uwo Mudugudu usanga zimwe muri izo nyubako zaratangiye guhirima, izindi zarengewe n’ibigunda, ndetse harimo n’izatangiye kwibwa ibikoresho birimo amadirishya n’inzugi, ku buryo abahaturiye bavuga ko hasa n’ahabaye indiri y’abagizi ba nabi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko hari isoko ryatanzwe kugira ngo hagire imirimo inozwa mu Mudugudu w’Urukumbuzi.
Inzu zo mu Mudugudu w’Urukumbuzi zatangiye kubakwa mu 2013, icyiciro cya mbere cyuzura mu 2015, ukaba ugizwe n’inzu 114, aho inzu zitageretse zari zituwemo n’imiryango 54, mu gihe izigeretse zo zari zirimo imiryango 27.
UMUTESI Jessica