Abantu 13 beretswe itangazamakuru ryo mu Rwanda nyuma yuko haburijwemo umugambi mubi bari bafite wo gukora ibikorwa by’iterabwoba mu nyubako zikomeye mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali .
Aberetswe itangazamakuru ni abantu 13 n’ibikoresho byafashwe bagombaga kwifashisha muri uyu mugambi, igikorwa cyo kubereka itangazamakuru kikaba cyakozwe na Polisi y’igihugu ifatanyije n’urwegpo rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.
Aba bafashwe bagerageza gukora uyu mugambi mubisha bafatiwe mu mujyi wa Kigali , mu Karere ka Rusizi hamwe no mu karere ka Nyabihu , biyemereye ko batumwe guturitsa inyubako zikomeye mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali zirimo Kigali City Tower , Downtuwn na Nyabugogo.
Polisi y’igihugu yatangaje ko iperereza ryakozwe ryagaragaje aba bamurikiwe itangazamakuru ari agatsiko gakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces ADF ukorana na ISIS mu icengezamatwara , ubuhezanguni n’uburyo bwp guturitsa ibisasu.
Ibikoresho aka gatsiko kafatanywe harimo imisumari amatelephone ibintu biturika harimo n’amavidewo bigiragaho.
Ubusanzwe umutwe wa ADF ukorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho ari umwe mu mitwe yashyizwe ku rutonde rw’imitwe yiterabwoba kubera ubugizi bwa nabi bakora burimo kwica gusahura gufata abagore n’abana ku ngufu gushora abana mu gisirikare n’ibindi.
Babakanire urubakwie nta byihebe dushaka mu Rwanda