Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byasohoye itangazo ribeshyuza ibihuha byashinjaga Perezida Tshisekedi ko yaba yarasinyanye amasezerano y’ibanga na Perezida Kagame ubwo baheruka guhurira i Nairobi.
Muri iri tangazo, bavuga ko amafoto yateye benshi gukeka ko Perezida Kagame yaba yarasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Tshisekedi ari ayafashwe ubwo abakuru b’ibihugu byombi bandikaga mu gitabo cy’abashyitsi cy’ibiro bya Perezida Uhuru Kenyatta ( Kenyan State House) ubwo bombi bari bitabiriye inama ya Gatatu y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC. Ikaba yari inama yize ku bibazo by’umutekano muke w’akarere k’Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Iri tangazo risozwa ryibutsa Abanyekongo ko Amasezerano u Rwanda rwaherukaga kugirana na Repubulika iharanira Demokasi ya Congo, Inama nkuru y’umutekano yasabye ko aseswa, kikaba ari n’icyemezo cyamenyeshejwe ubuyobozi bw’Umurango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Abenshi mu Banyekongo bashinja Tshisekedi kutagira icyo yitaho, nk’aho hari bamwe bakomeje kunenge icyemezo aheruka gufata cyo kwemerera ingabo za EAC kwinjira ku butaka bw’iki gihugu.
Inama nk’uru y’umutekano yateranye kuwa 15 Kamena 2022 i Kinshasa iyobowe na Perezida Tshisekedi. Abayobora inzego z’umutekano muri iki gihugu basabye Perezida Tshisekedi gusesa amasezerano aheruka kugirana n’u Rwanda bashinja gutera inkunga umutwe wa M23 uheruka gufata umujyi wa Bunagana.