I Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika Ihranira Demokarasi ya Congo,haravugwa inama yabereye mu ibanga rikomeye ,yahuje Abajenerari bakomeye mu ngabo za FARDC .
Ni inama yari iyobowe na Jean Pirre Bemba Minisitiri w’Ingabo za FARDC , yari igamije kwiga uko hategurwa ibitero bikomeye ku mutwe wa M23 muri Masisi na Rutshuru.
Amakuru yo kwizerwa dukesha umwe mu bahafi y’Ubutegetsi bwa DRC utashetse ko dushyira amazina ye hanze ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko muri iyi nama hizwe uko FARDC ifatanyije n’imitwe nka FDLR, Nyatura na Mai Mai n’iyindi , bahashya ndetse bakirukana burundu M23 ku butaka bwa DRC.
Aya makuru, akomeza avuga ko hari gutegurwa imitwe y’ingabo za FARDC zigera ku 40.000 harimo n’izivuye mu myitozo ya gisirikare mu Bushinwa Uburusiya na Isiraheri ,kugirango hagabwe igitero simusiga ku mutwe wa M23 kizasiga kiwushegeshe.
Izi ngabo kandi , ngo zigomba koherezwa mu burasirazuba bwa DRC ziyongera ku zindi zihasanzwe ziri kumwe n’Abacancuro b’Ababazungu, zifite intwaro zihambaye kandi nyinshi hagamijwe kurandura Umutwe wa M23.
K’urundi ruhande, umutwe wa M23 nawo ntiwicaye ubusa ,kuko muri iyi minsi Abayobozi bawo bavugwaho kugirana ibiganiro by’ibanga n’Imiryango mpuzamahanga ndetse n’Ibihugu byo mu karere bifite uruhare mu guhoshya amakimbirane hagati ya M23 na FARDC mu burasirazuba bwa DR Congo.
M23, ngo irimo gusobanurira no kugaragariza ibi bihugu n’iyi miryango , ko Ubutegetsi bwa DR Congo bukomeje kwanga ibiganiro biganisha ku mahoro kandi imaze igihe iri kubahiriza ibyo isabwa bikubiye mu myanzuro ya Luanda na Nairobi.
Ni M23 ivuga ko yahagaritse imirwano ndetse ikemera kurekura uduce twinshi muri teritwari ya Masisi na Rutshuru nyamara ngo kugeza ubu, Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi nti bukozwa ibyo kugirana ibiganiro nayo.
M23, yasobanuriye ibi bihugu n’iyi miryango mpuzamahanga, ko ntacyo bagomba kuyishinja mu gihe imirwano yakongera kubura, kuko bigaragara ko Guverinoma ya DR Congo idashaka amahoro ahubwo yifuza ko ikibazo gikemuka binyuze mu nzira y’intambara.
Kugeza ubu, impande zombi zirasa niziri kwitegura kongera kubura imirwano, bitewe n’uko zananiwe kumvikana ku ngingo irebana n’Ibiganiro bigamije gukemura amakimbirane.
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, giheruka gutangaza ko Umutwe wa M23 uri kongera umubare w’ abarwanyi bawo n’intwaro muri teritwari ya Masisi na Rutshuru .
Mu cyumweru gishije ,Lt Gen Constant Ndima yabwiye itangazamakuru mu mujyi wa Goma, ko M23 iri gukaza ibirindiro byayo no gushyinga ibindi bishya kandi bikomeye mu rwego rwo kwitegura imirwano.
Claude HATEGEKIMANA