Guhera tariki ya 9 kugeza kuwa 12 Werurwe 2023, itsinda ry’Akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, ryari mu ruzinduko rw’akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Intego y’uru rugendo, kwari ugusuzuma uko umutekano wifashe mu burasirazuba bwa DRC ,kureba uko ubuzima bw’abakuwe mu byabo n’intambara buhagaze, no gusuzuma manda ya MONUSCO muri DRC hagamijwe kuyongerera ubushobozi .
Ubwo iri tsinda ryari riyobowe na Nicolas Riviere uhagarariye Ubufaransa muri aka kanama ryagera i Kinshasa ndetse nyuma rikaza kwerekeza mu mujyi wa Goma, Abategetsi ba DRC bari bizeye ko M23 ishobora gufatirwa imyanzuro ikakaye, ariko siko byagenze kuko batunguwe n’igisubizo bahawe kuri iyi ngingo.
Nicolas Riviere wari uyoboye iri tsinda, yabwiye Abategetsi ba DRC ko ONU na MONUSCO ataribo bagomba kurwanya inyeshyamba zirwanya ubutegetsi, ahubwo ko izo ari inshingano z’igisirikre cya Leta FARDC.
Yakomeje avuga ko inshingano za MONUSCO, ari ukurinda no gushimangira umutekano w’Abaturage ndetse
anongeraho ko anenga cyane Ubuyobozi bwa DRC ,bwemeye kwakira no gucumbikira Abajenosideri bibumbiye mu mutwe wa FDLR.
Yagize ati”Ntabwo MONUSCO ifite inshingano zo kurwana n’imitwe yitwaje intwaro muri DRC cyangwa kurinda ubusugire bwayo. Izo ni inshingano z’igisirikare cya Leta yigenga. Ntabwo byumvikana kandi ukuntu Ubuyobozi bwa DRC bwemeye kwakira no gucumbikira Abajenosideri.”
Nicola Riviere, yongeyeho ko intambara ihanganishije umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo FARDC, igomba guhagarara binyuze mu biganiro bya Politiki kugirango amahoro n’umutakano mu burasirazuba bwa DRC bisagambe.
Kinshasa ivuga ko igisubizo yahawe ku ngingo ireba umutwe wa M23 gisa n’urubanza rwa Pilato!
Nyuma y’aya magambo, Christophe Lutundula Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru mu mujyi wa Kinshasa, avuga ko batanyuzwe n’ibisobanuro bahawe n’itsinda ry’Akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi.
Yakomeje avuga ko igisubizo bahawe ku ngingo irebana na M23 n’ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC, ari nk’urubanza Pilato yaciriye Yezu Kirisutu w’Inazareti.
Ati:’’ Twatunguwe cyane n’imyitwarire y’itsinda ry’Akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi ku ngingo irebana na M23 n’ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bw’igihugu cyacu. Bisa neza nk’urubanza rwa Pilato. (Sertraline) ”
Christophe Lutundula, yongeyeho ko mu nshingano za ONU harimo kubungabunga no kugarura amahoro n’umutekano mu bihugu binyamuryango byahuye n’icyo kibazo, ariko akaba atumva impamvu DRC yahawe igisubizo nk’iki.
Christophe Lutundula, yakomeje avuga ko DRC ariyo ikwiriye gushakira M23 igisubizo cyanyuma ndetse ko guverinoma abarizwamo, idateze kugirana ibiganiro bya politiki n’uyu mutwe ahubwo ko FARDC izakomeza guhangana nawo kugeza wirukanywe ku butaka bwa DRC.
M23 kugira chanel ya YouTube niba kugira radio bidashoboka.