Mu cyumweru gishize leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yahaye integuza umutwe wa M23 (ultimatum) ivuga ko uwo mutwe ukwiye gushyira intwaro hasi ukayoboka ahagenwe ko bagomba kwerekeza mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe, aha bavugaga mu kigo cya Rumangabo.
iyi ultimatum yatanzwe na leta ya Congo yavugaga ko uyu mutwe wa M23 ugomba kuba wavuye mu birindiro byawo bitarenze kuwa 24 Nzeri 2023, utahava ukahakurwa hakoreshejwe imbaraga za gisirikare.
Amakuru dukesha sosiyete sivile ya Rutshuru avuga ko uduce dufitwe n’umutwe wa M23 dutekanye kandi ko abo barwanyi babanye neza nabaturage baho kuko kuwa 24 Nzeri 2023 banateguye imikino y’umupira w’amaguru uhuza abaturage bo mu duce turi mu maboko yabo.
Umutwe wa M23 uri gutegura iyi mikino mu gihe igisirikare cya FARDC n’abacanshuro babo bibumbiye mu itsinda rya Wazalendo bari gutegura ibitero kuri uwo mutwe.
Abaturage batuye Kanyamahoro bavugako batewe ubwoba no kubona uburyo leta ya Congo iri kongera umubare mwinshi w’abasirikare n’intwaro zikomeye muri ako gace bakavuga ko nubwo ari leta ihagenzura nta mutekano bafite.
Abanye congo baba i Burayi ubwo bari mu myigaragambyo yo kwamagana Perezida Tshisekedi
Iyi ultimatum yatanzwe na leta ya Congo ntiyabujije abanye congo baba iburayi kwihuriza hamwe bagakora imyigaragambyo igamije kwamagana perezida wabo Felix Antoine Tshisekedi nka nyirabayazana w’umutekano mukeya uri m’uburasirazuba bwa Congo .
Abakurikiranira hafi politike yo mu biyaga bigari bavuga ko umwanya ku wundi m’uburasirazuba bwa Congo hashobora kongera kuvuka imirwano hagati y’igisirikare cya leta n’abacanshuro bayo bitwa aba Wazalendo n’umutwe wa M 23.
Mucunguzi Obed