Jules Mulumba yaba amaze iminsi 15 ahatwa ibibazo n’urwego rw’ubutasi rwa DEMIAP nyuma y’infu nyinshi ashinjwa zahitanye abasivile mu mujyi wa Goma
Amakuru Rwandatribune yamenye iyakesha umwe mu bakozi b’urwego rw’ubutasi DEMIAP utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko Jules Mulumba umuvugizi wa Wazalendo yaba afunzwe n’urwego rw’ubutasi rwa DEMIAP.
Isoko ya Rwandatribune iri Goma ivuga ko uyu Jules Mulumba yatawe muri yombi nyuma y’ibirego byatanzwe n’imiryango ya Sosiyete Sivile irimo LUCHA n’Umuryango w’abahutu b’abakongomani witwa IGISENGE ukuriwe na Bwana Gashamba.
Jules Mulumba ashinjwa infu z’abagera ku 150,barimo Munyamariba warasiwe iGoma,Bigembe Nicolas,Gen Thade Ibrahim n’abanyamakuru bakoreraga Radio ya Kiwanja.
Ikindi Rwandatribune yamenye n’uko abamushinja harimo abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro nka APCLS,M.P.A,PARECO FF na ACNDH/Abazungu abo batangabuhamya bakaba barageze iKinshasa.
Si ubwambere Jules Mulumba ashinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu,aho yagiye ashinja bagenzi be gukorana na leta y’uRwanda akaba ari iturufu yakoreshaga kugirango yikize abo batavuga rumwe,andi amakuru avuga ko ifatwa rye rikomoka kuba yaravugiye amagambo kuri Radio mpuzamahanga anenga igisilikare cya Congo ko gisa n’ikitariho.
Mwizerwa Ally