Ingabo zidasanzwe nizo zirinze ikibuga cy’indege cya Ndjiri na Televiziyo ya Leta RTNC mu rwego rwo gukumira Coup d’Etat mu gihe hari abasilikare bakomeye bakomeje guhatwa ibibazo na ANR.
Icyuka kibi cya politiki n’ubwoba bwinshi mu mujyi wa Kinshasa byatumye Perezida Tshisekedi afata icyemezo cyo gukaza umutekano nyuma yuko hikanzwe ihirikwa ry’ubutegetsi muri icyo gihugu,ibyo kandi byatumuye Perezida Tshisekedi wari witabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize ubumwe bw’Afurika ayisohokamo igitaraganya yihutira gusubira mu gihugu cya kuwa Gatanu tariki ya 4 Gashyantare 2022.
Ikinyamakuru actu7.cd gikorera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,kivuga ko kuva kuwa gatandatu taliki ya 05 Gashyantare 2022 urubyiruko rw’ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi rwafunze umuhanda witiriwe Lumumba uri mu mujyi wa Kinshasa ndetse rutangira no kwangiza ibikorwaremezo n’imodoka zatambukaga. Uru rubyiruko rukaba rwari ruri kwamagana abantu bashaka guhirika ubutegetsi bwatowe n’abaturage.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu mujyi wa Kinshasa ivuga ko kuva Perezida Felix Tshisekedi yava mu nama ya Addis Ababa, umutekano wakomeje gukazwa mu bice biherereyemo ibitangazamakuru bya Leta,ibiro by’umukuru w’igihugu ndetse n’ikibuga cy’indege gikuru cya Kinshasa i N’djili.
Ubwo twandikaga iyi nkuru hari andi makuru atugeraho avuga ko uyu mwuka mubi wageze no mu gisilikare cya FARDC,cyane ko uwari Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano wa Perezida n’abandi basilikare bakuru bakomeje guhatwa ibibazo n’urwego rw’ubutasi rw’icyo gihugu ANR.
Mu kiganiro Rwandatribune yagiranye n’umwe mu bakozi b’Umuryango uharanira ko abaturage bose babona ubutabera muri RDC (ACAJ), utashatse ko amazina ye atangazwa k’ubw’umutekano we yagize ati “Twasuye Bwana François BEYA, umujyanama wihariye w’umukuru w’igihugu, kuri ANR ari naho afungiwe , Umugore, umuvandimwe n’umuganga be bemerewe kumugeraho,ndetse Umuyobozi mukuru wa ANR yatwijeje ko uburenganzira bwe bw’ibanze buzubahirizwa.
Mwizerwa Ally
nonese ahaaa!!!!
akaruta akandi karakamira