Nyuma yuko imirwano ikomeye yaramukiye mu gace ka Kitchanga muri Teritwari ya Rutshuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, abaturage ibihumbi n’ibihumbi bakwiriye imishwaro, bahunga berecyeza mu gace ka Mweso.
Imirwano ihanganishije Umutwe wa M23 n’ingabo za Fardc muri iki gitondo cyo kuwa mbere twaliki ya 23 Mutarana 2023 watumye byibuze abaturage barenga ibihumbi bine bahungira iMweso
Mu itangazo Umutwe wa M23 wasohoye kuri uyu wa mbere, uyu mutwe washinje ingabo za leta gukomeza gutera ibirindiro byabo mu gihe M23 irimo kwitegura kurekura utundi duce igenzura” mu kubahiriza amasezerano ya Luanda.
Lt.Col Ndjike Kaiko Umuvugizi wa FARDC muri Operasiyo Zokola II yabwiye Rwandatribune.com avuga ko M23 itigeze iva mu birindiro byayo, ivuga ko yarekuye ahubwo ko ikomeza kuzenguruka hafi aho no kwimurira abarwanyi bayo ahandi.
Mu ngingo zimwe zikubiye mu itangazo Umutwe wa M23 wasize hanze ishinja ubutegetsi bwa Kinshasa “kudashaka gukemura mu mahoro aya makimbirane” kandi ko “yahagurukiye gusenya M23”.
Itangazo ryayo rivuga ko M23 ifite “uburenganzira bwo kwirwanaho” kandi kubw’iyo mpamvu “nta yandi mahitamo ifite uretse guhagarikira ibyo bitero aho bituruka”.
Umunyamakuru Roger Sebyera uri Rutschuru yabwiye BBC ko Abaturage benshi barimo guhunga berekeza mu gace ka Mweso” mu burengerazuba,byibuze abagera ku bihumbi ibihumbi bine bakaba aribo bamaze kugera muri ibyo bice,benshi ni abaturutse mu bice bya Kichanga na Bwiza.
Ally MWIZERWA
RWANDARIBUNE.COM