Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima kuri uyu wa gatanu, tariki ya 21 Gicurasi 2021 yasuye inkambi ikambitsemo abahoze mu barwanyi b’imitwe yitwaje intwaro 400 i Rumangabo,muri Teritwari ya Rutshuru.
Guverineri Ndima yari aherekejwe n’itsinda ry’abaganga bitwaje imiti n’ibiribwa byahawe abo bahoze mu mitwe yitwaje intwaro irwanira mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Guverineri yabasabye aba bahoze mu gisirikare cy’inyeshyamba gukangurira barumuna babo n’inshuti zabo bakomeje kwihisha mu gihuru kurambika intwaro hasi bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.
Ati: “Abavandimwe bari abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro batangiye kuzirambika ku bushake.Twaganiriye nabo tubumvisha ko bagomba kurambika intwaro hasi.Twanabahaye ubutumwa bwo kugeza kuri bene wabo bakiri mu mashyamba ,hari abari gufata ibikorwa turimo nko gukora imishyikirano n’inyeshyamba .Nababwiye kubifata uko bashaka gusa twe turimo gukora ibikorwa byo gufasha intara yacu kongera kubona umutekano”
Gen Ndima yavuze ko FARDC irimo gutegura ibitero simusiga ku barwanyi bagikomeje kwinangira. Gen Ndima yavuze ko ibitero ku nyeshyamba bizatangirira muri Teritwari ya Rutshuru na Beni ahavugwa ibitwe myinshi y’inyeshyamba ikomeje kubangamira abaturage yiganjemo n’iyabanyamahanga.
Nyuma y’uru ruzinduko yagiriye mu nkambi y’i Rumangabo, Guverineri Ndima yakomereje urugendo rwe i Mabenga aho yasuye imirimo y’isanwa ry’iteme rya Mabenga. I Mabenga Gen. Ndima yavuze ko kuba ikiraro cya Mabenga kiri gusanwa bizafasha abaturage kongera guhahirana ndetse kinabafashe mu bikorwa bya Gisirikare ubwo ibitero ku nyeshyamba bizaba byatangiye.
Guverineri Constant Ndima yatangiye imirimo ye ku mugaragaro ku ya 10 Gicurasi 2021. Ubwo Perezida Tshisekedi yari amaze gutangaza ko Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zigomba kuyoborwa n’abasirikare mu rwego rwo kugarura umutekano wazo washegeshwe n’imitwe yitwaje intwaro.