Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 12 Mutarama 2022, abarwanyi bane ba Mai-Mai / Baraka bishwe n’ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo abandi bafatwa mpiri mu mirwano yaberaga mu gace ka Kyambogho, gaherereye hafi y’umujyi wa Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru .
Kuri uyu wa kane, Umuvugizi w’Ingabo muri Beni, Kapiteni Antony Mualushayi yatangaje aya makuru mu bitangazamakuru, agira ati “Mfite agahinda kenshi gatewe n’urupfu rw’umupolisi w’igihugu cya Congo ndetse n’abasirikari babiri bakomerekejwe cyane ubu bakaba bajyanywe mu bitaro i Butembo”.
Kapiteni Antony Mualushyayi yakomeje agira Ati: “Igitero cyabaye kumugoroba w’ejo kuwa gatatu, tariki ya 12 Mutarama, ubwo abashinzwe umutekano barimo kugenzura imodoka n’abandi bantu bahanyuraga. Byatunguranye ubwo umupolisi yahise araswa urufaya rw’amasasu ahita ahasiga ubuzima. Mu gihe abasirikari ba FARDC bari baje gutabara mu gihe nabo bahise bahura n’uruva gusenya ,ubu bakaba bari mu bitaro byo mu mujyi wa Butembo kuko bakomerekejwe. Ibi byatumye habaho umukwabu udasanzwe.
Inyeshyamba za Mai-Mai zamenyekanye cyane mu mezi ashize muri Beni. Icyumweru gishize, ingabo zafashe abandi cumi n’umwe mu mirwano yabaye mu turere twinshi twa Bashu ho muri teritwari ya Beni.
UMUHOZA Yves