Polisi ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nyakanga 2021 yataye muri yombi Kambale Kabamba wiyita JeneralI akaba umugaba mukuru w’umutwe wa Mai Mai MCLC.
Gen Kambale Kabamba yafatiwe i Beni muri Kivu y’Aamajyaruguru aho bivugwako yari kumwe n’abandi barwanyi 6 b’umutwe abereye umuyobozi. Bivugwa ko aba barwanyi bafatiwe mu ggace ka Kyona ko muri Komini ya Oïcha ifatwa nk’umurwa mukuru wa Beni.
Polisi ya DR Congo yavuze ko yari imaze amezi menshi ihiga uyu mugabo azira ibikorwa bibangamira umutekano yakoreraga mu duce twa Kyena na Samboko turi mu burengerazuba bwa Komini Oisha. Biteganijwe ko uyu mugabo wiyitaga Jenerali azashyikirizwa urukiko rwa Gisirikare akaba ari narwo rumuburansha cyane ko ibyaha ashinjwa yagiye abikoresha intwaro.
Mu burasirazuba bwa Congo habarurwa imitwe yitwaje intwari isaga 120 nkuko raporo ya KST iheruka ibigaragaza. Intara za Kivu zombi (Amajyepfo n’Amajyarugu) n’intara ya Ituri nizo ziza ku isonga aho nko muri Kivu y’Amajyepfo gusa habarurwa imitwe yitwaje intwaro igera kuri 50. Imyinshi muri iyi mitwe iri muri Kivu y’amajyepfo bivugwa ko ibarizwa muri Teritwari ya Itombwe, Uvira Fizi.