Ndabwirwa Rukarishya Malula,umuyobozi wa Gurupoma ya Sange mu kibaya cya Rusizi yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Gicurasi 2020 abarwanyi barindwi ba FLN ya Gen.Habimana Hamada bishyikirije burigade ya MONUSCO ikorera I Sange ho muri Kivu y’amajyepfo.
Uyu muyobozi yatangaje ko aba barwanyi baje baturutse muri Gurupoma ya Kigomba,aba ngo batangaje ko basanze kwitanga aribwo buryo bwonyine bari basigaranye bwo gukiza amagara yabo,bakaba bari bamaze amezi 6 bahigwa bukware n’ingabo za Rd Congo FARDC.
Aba barwanyi bitandukanyije na FLN bavuze ko bishyikirije ingabo za Monusco kuko bari barambiwe ubuzima bw’inyeshyamba no guhora mu makimbirane ya politike anabateranya n’abaturage kandi nta nyungu babibonamo,ikindi bari babonye amakuru ko bagenzi babo bari gukorera ingando I Mutobo ntakibazo bafite umukuru muri abo barwanyi afite ipeti rya Majoro.
Mu kiganiro n’Umunyamakuru wa Rwandatribune.com uri Walungu ,umuyobozi wa Sange Bwana Ndabwirwa Rukarishya Malula yaboneyeho guhamagarira abandi barwanyi b’imitwe yitwaje intwaro barwanira mu mashyamba ya Republika ya Kidemokarasi ya Congo gushyira intwaro hasi bakitanga bagahitamo kuba abasivile cyangwa se kujya mu gisirikare cyemewe.
Ikibaya cya Rusizi ni ikibaya cyihishemo imitwe yitwaje intwaro myinshi ikunze kuregwa guhungaba umutekano w’abaturage bahatuye.
Agashami k’umuryango w’abibumbye gashinzwe kugarira amahoro n’umutekano muri Republika ya Kidemokarasi ya Congo ku munsi w’ejo kemeje aya makuru y’ingabo za FLN zashyize intwaro hasi zikitanga.
Muri ubwo butumwa MONUSCO ivuga ko yakiriye abarwanyi ba FLN barindwi bavuga ko bitandukanyije n’uwo mutwe.
FLN n’umutwe w’inyeshyamba z’ishyaka CNRD UBWIYUNGE ubarizwa mu mpuzamashyaka MRCD UBUMWE ikuriwe na Paul Rusesabagina,CNRD UBWIYUNGE ikaba ari igice cyiyomoye kuri FDLR,gishingwa na Gen.Wilson Irategeka wishwe n’ingabo za FARDC mu mwaka usize ubwo uyu mutwe wakunze kugabwaho ibitero byinshi ugatakaza 70% by’abawugize bamwe barishwe abandi bazanywa mu Rwanda bakaba bari guhabwa amahugurwa abasubiza mu buzima busanze mu kigo cy’ingando cya Mutobo.
MWIZERWA Ally