Kuva kuwa Kabiri tariki ya 22 Kamena 2021 , hakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu bivugwa ko ari ingabo za Congo, FARDC n’abarwanyi ba Mai Mai bivugwa ko bari baje kwiba inka z’abaturage mu Kibaya cya Ruzizi muri Teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ihana imbibi n’u Rwanda.
Abatuye mu kibaya cya Ruzizi muri teritwari ya Uvira batangarije Radio Okapi y’umuryango w’abibumbye ko , aba barwanya batangiye kwiba inka mu gace ka Bwegera ko muri Groupemment ya Kakamba guhera ku cyumweru gishize.Bakomeza bavuga ko bahisemo gutabaza FARDC kuko aba barwanyi bari bamaze gutwara inka z’abaturage zirenga 50.
Bivugwa ko ubwo FARDC yatangiraga kubasukaho amasasu aba barwanyi bahise bihutira kwinjira mu ishyamba ryari hafi aho bahunga berekeza mu misozi miremire y’amashyamba ari hafi y’ikibaya cya Ruzizi.
Mu rwego rwo gukomeza guhashya imitwe yitwaje intwaro,Ingabo za Congo zakomeje kugaba ibitero ku mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kivu y’Amajyepfo, aho ku wa Mbere yagabye ibitero ku mutwe wa Gumino.Ibi bitero bivuga ko byaguyemo abarwanyi 3 ba Gumino naho umusirikare Umwe wa FARDC yayikomerekeyemo.