Umuryango uharanira kurengera ubuzima bw’abaturage (RLPC), watangaje iyicwa ry’abakobwa babiri (2) bari mukigero cy’imyaka makumyabiri n’ibiri (22) na makumyabiri n’umunani (28), bikaba byarabereye i Kamombo muri Balala y’amajyaruguru ibarizwa muri hauts plateaux muri teritwari ya Fizi.
Amakuru aturuka muri uyu muryango avuga ko aba banyakwigendera bishwe ubwo berekezaga mu bikorwa byabo byaburi munsi, hafi y’umudugudu wabo, mu gihe andi makuru aturuka muri sosiyete sivile avuga ko aba bakobwa bombi bari barimo koga mu mazi y’umugezi wa Kamombo. Nuko baza gutungurwa n’aba bicanyi.
Abagize umutwe witwaje intwaro witwa Gumino (ukorera muri kariya gace) ,nibo bari gushinjwa ubu bwicanyi,n’ubwo bo batigeze bagira icyo batangaza.
Gusa abakoze aya mahano baburiwe irengero kandi nta mutwe n’umwe wigambye ubu bwicanyi.Aya makuba kandi yamaganwa na Sosiyete sivile ya Kongo (SOCICO-RDC) ivuga ko ari “igikorwa gisuzuguritse kandi kidafite umuco wa kimuntu”.
Umuhuzabikorwa w’iyi sosiyete Kelvin Bwija kandi atunga urutoki imitwe yitwaje intwaro irimo ,Makanika, Gumino n’abafatanyabikorwa babo, mu bitero by’ubwicanyi byibasiye abaturage b’abasivili bo muri kariya gace k’intara ya Kivu y’amajyepfo.
Murwego rwo kurangiza ibibazo ,itsinda ry’ingabo zikaze ryasabye,abategetsi ba politiki hamwe n’aba gisilikari gushyira hamwe ,kandi bagashyiramo Imbaraga nkinshi mukurwanya iyi mitwe y’iterabwoba kandi yitwaje intwaro bakomeje ikomeje gukurura icuraburindi mubanyagihugu.
Umuhoza Yves
Aya makuru nibinyoma byambaye ubusa. Mukore ubushakashatsi murasanga mwihenze
Umutwe winkuru uhamya ko abicanye ari inyeshyamba z’abanyamurenge ariko munkuru hagati uvuze ko abicanye baburiwe irengero kandi ntamutwe numwe wigambye icyo gikorwa, rero udushize murujijo ntabwo utubwiye ukuri nyako, banza utohoze uze kutubwira inkuru mpamo