Ubushakashatsi bwakozwe na SAJECEK mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bugaragaza ko abantu 31 bishwe ,abarenga 45 bagashimutwa n’udutsiko tw’abantu bitwaje intwaro mu kwezi k’Ugushyingo gusa.
Mu bushakashatsi ishyirahamwe ry’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu mutekano n’amatora(SAJECEK) bwatangajwe mu gitangazamakuru LaprunelleRDC.info,bugaragaza ko mu kwezi gushize ku Ugushyingo , habonetse imfu nyinshi ziturutse ku dutsiko n’imitwe y’itwaje intwaro ibarizwa muri ako gace.
Ubu bushakashatsi bukomeza buvuga ko abarenga 31 baguye mu bikorwa by’urugomo n’ubugizi bwa nabi bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro. Agace ka Kalehe niko kaje ku mwanya wa mbere mu kuberamo ibikorwa byinshi bihugungabanya umutekano , aho kugeza ubu imanza z’abagize uruhare mu bikorwa by’iterabwoba zigera ku 8 hagakurikiraho umujyi wa Bukavu ufite imanza 6 zirebana n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.
Amazu 45 yasahuwe n’amabandi yitwaje intwaro; harimo 11y’ i Bukavu, 10 i Mwenga nandi menshi yo mu turere dutandukanye.
Iyi Raporo y’ubushakashatsi ya SAJESEK isoza igaragaza ko abantu 33 bashimuswe mu duce twa Fizi na Uvira. Naho ibirego 16 byonyine nibyo dosiye zabyo zashikirijwe ubucamanza mu Ugushyingo 2020.