Nyuma y’igitero cyagabwe i Kisharo muri Kivu y’amajyaruguru ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo hagaketwa abarwanyi ba FDLR, Depite Elie Nzaghani ukomoka muri iyo ntara arasaba gukaza umutekano.
Ni igitero cyagabwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Kanama, gitwika amaduka, imodoka n’inzu z’abaturage, mu bilometero 30 uvuye ahitwa Kiwanja mu gace ka Rutshuru.
Umudepetite uhagarariye iyi ntara agaya abahatuye kudakaza umutekano, bikaba byaratanze icyuho.
Agira ati, “ hari byinshi byangijwe na kiriya gitero, cyatwitse amaduka arenga icyenda, imodoka ebyiri n’inzu eshatu. Binavugwa ko hari ibintu byinshi by’agaciro byatwawe n’abagabye icyo gitero, kandi nanjye ubwanjye cyari kinkozeho kuko nari muri ayo mayira. Rero nk’umudepite ukomoka Rutshuru, maze kuvugana na Guverineri dufata ingamba zatuma abaturage bacu badahora bagirwaho ingaruka n’ibi bitero”.
Nk’uko bitangazwa na opera.com, ngo ingabo za Congo FARDC zari zimaze iminsi mu bikorwa bikomeye byo guhigisha uruhindu abarwanyi ba FDLR mu bice bya Rutshuru na Nyiragongo.
Niho umwe mu baturage ahera avuga ko igitero cyo kuri uyu wa gatanu cyaje nk’icyo kwihorera ibyo bikorwa bya FARDC.
Depite Nzaghani ati, « ingabo zacu zibereye iyo mu byaro bya Rutshuru, ziri guhiga bukware abarwanyi ba FDLR. Ariko hari ubwo hano mu mijyi nta musirikare uba aharangwa. Navuga nka Binza, Kiseguru, Katwiguru, Kisharo, Buramba, Nyamilima, Ishasha uciye Buganza. Hakenewe izindi ngufu zo kurinda iyo mijyi mu gihe abasirikare bari mu mashyamba».
Hari hashize icyumweru kandi, aha Kisharo hiciwe abantu babiri baguye mu gaco k’amabandi. Ni mu muhanda ugana Ishasha muri Rutshuru, bateze imodoka yari itwaye abaganga. Bakomerekeje abantu 6 barimo n’ababikira babiri, abandi bantu babiri baburirwa irengero. Abahatuye bavuga ko bamwe mu baguye muri icyo gico, bari biviriye mu bukwe I Kiwanja, basubira iwabo Nyamilima.
Ubwanditsi