Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo ikinyamakuru Le Mandat cy’i Burundi cyanditse ko Leta y’iki gihugu imaze igihe yaratumije Kontineri enye z’imihoro mu Bushinwa, ndetse ko ikimara kugera mu Burundi yahise ihabwa Imbonerakure (urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi).
Imbonerakure zaganiriye na Le Mandat zasobanuye ko zabwiwe ko iyo mipanga ari iyo “kurwanya abanzi b’u Burundi bamaze kuba benshi muri iyi minsi”.
Icyakora abegereye ubutegetsi bw’u Burundi barimo nka Ambasaderi Willy Nyamitwe bamaganiye kure amakuru y’itumizwa ry’iriya mihoro amakuru avuga ko yinjijwe mu Burundi iturutse muri Tanzania.
Ni muri uru rwego byabaye ngombwa ko Imbonerakure zitwaje imihoro zoherezwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri ubu Umutwe w’inyeshyamba zaa M23 ukaba wahishuye ko Leta y’u Burundi imaze iminsi yohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imihoro ndetse n’Imbonerakure zo kuhakorera ubwicanyi .
Perezida w’umutwe wa M23 akanaba Umuyobozi wungirije w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko umugambi wo kohereza Imbonerakure muri RDC wacuriwe i Bujumbura, nyuma y’inama yahuje FARDC n’ubuyobozi bw’uyu mutwe.
Bisimwa yasobanuye ko mu mpera za Mutarama uyu mwaka ubwo umuhuzabikorwa w’imitwe yitwaje intwaro Leta ya RDC yise Wazalendo yagiriraga uruzinduko i Bujumbura.
Urwo ruzinduko rwa Lt Gen Padiri Bulenda rwasize ahuye n’abayobozi bakuru b’Imbonerakure, ndetse Kinshasa na Gitega bisinyana amasezerano yo kohereza Imbonerakure muri Congo mu rwego rwo “gutoza Wazalendo tekiniki zo kwihisha ndetse no kwica bakoresheje intwaro gakondo”.
Amakuru kuri ubu avuga ko hari ikigo Ingabo z’u Burundi zifatanyije n’Imbonerakure bafunguye muri Teritwari ya Masisi, ndetse bakaba baratangiye gutorezamo Wazalendo kwica bucece bakoresheje intwaro gakondo.
Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka yatangaje ko izo ntwaro zirimo “imihoro [ya yindi yaguzwe mu Bushinwa] yoherejwe muri RDC iturutse i Burundi”.
Uyu yemeje kandi ko mu bari gutozwa kwicisha iyo mipanga harimo n’abarwanyi b’umutwe wa CODECO usanzwe ukorera muri Ituri, ndetse ko abayobozi b’uyu mutwe bamaze iminsi bakorera ingendo i Kinshasa aho bahuriye n’abarimo Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba.
Kuri ubu amakuru avuga ko bijyanye no kuba u Burundi na Congo bisa n’ibibona ko gutsinda ku rugamba M23 bigoye, byahisemo guteza imvururu no gukora ubwicanyi hakoreshejwe intwaro gakondo.
Amakuru aturuka muri M23 avuga ko byitezwe ko Umujyi wa Goma n’uduce tugenzurwa na M23 ari ho hazibasirwa n’ubwicanyi bwa Wazalendo, ubwo izo nterahamwe zizaba zamaze guhabwa amahugurwa n’Abarundi.
Rwandatribune.com