Mu kwezi gushize, umukuru w’ihuriro ry’abakuru b’igisirikare cya Korea y’Epfo yavuze ko Pyongyang yaba ifite imigambi yo gutera Korea y’Epfo, ko hari ibyemezo by’uko ishobora kugaba ibitero bisa n’ibyo umutwe w’iterabwoba wa Hamas wagabye ku gihugu cya Israel.
Kuva Hamas yagaba ibitero by’Ubugome muri Israel mu minsi yashize, abanyapolitike ba Korea y’Epfo hamwe n’abashinzwe umutekano, babigereranije n’ibyo Pyongyang umurwa mukuru wa Korea ya Ruguru ishobora gukorera Korea y’Epfo.
Yu Sung- Yeop, umushakashatsi ku kigo 21st Century Military Studies Insitutu, avuga ko Korea ya Ruguru isanzwe imenyereye cyane gukora ibitero by’intambara bisa na biriya Hamas yakoze, yemeza ko Korea ya Ruguru iramutse igabye icyo gitero kuri Korea y’Epfo ko ( Umurwa mukuru wa Kera y’Epfo ) wagira ingorane.
Umutwe w’iterabwoba wa Hamas warashe ibisasu 5000 muri Israel mu masaha agera kuri atanu, ariko ngo Imizinga ya Pyongyang yo ishobora kurekura ibisasu bigera 16000 ku isaha imwe.
Muri iki cyumweru ubwo umukuru w’Igihugu cya Korea y’Epfo Yoon Suk – Yeol yakiraga Minisitiri w’umutekano wa Amerika, bavuze ko kugirango birinde ibyo bitero by’abagizi ba nabi ko bisaba kuba maso ku gitero icyo ari cyo cyose cyagabwa na Korea ya Ruguru, harimo n’ibitero bitunguranye bisa n’ibya Hamas
Uwineza Adeline
Rwandatribune.Com
Iyi si yacu iragana he?Tuvuye muli Corona.Hahita haza intambara ya Ukraine na Gaza.Intambara ya Taiwan na North Korea,iratutumba.Habura gato ngo rwambikane.Bishobora kuba bijyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho barwanisha atomic bombs.Kubera ko barwanye isi yashira,ijambo ry’imana risobanura neza ko imana izabatanga,igatwika intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza.