Murwego rwo guteguza no kuburira Amerika uko intambara yaba yifashe hagati y’ibihugu byombi, Igihugu cya Koreya ya ruguru cyongeye gukora igerageza ry’ibisasu kirimbuzi.
Kuri uyu wa 3 Nzeri 2023 mu museso wa kare, Koreya ya Ruguru yarashe ibibasusu bibiri by’ubumara kirimbuzi bishwanyukira mu kirere, nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru KCNA.
Abategetesi ba Koreya ya Ruguru, bahise batangaze ko ikigamijwe ,ari ukwereka Amerika no kuyimenyesha neza ko mu gihe intambara yarota hagati y’ibihugu byombi, nta kuzuyaza hahita hakoresha ibisasu by’ubumara kirimbuzi.
Ikinyamakuru KCNA , cyakomeje kivuga ko wari umwitozo ugamije kureba uburyo igitero cy’intwaro kirimbuzi cyaba kimeze ndetse ko Koreya ya Ruguru, yakoze uyu mwitozo ,igamije kuburira abanzi bayo no kubereka ubukana igitero k’intwaro kirimbuzi gishobora kubagiraho mu gihe baba biyemeje kuyishozaho intambara.
Harashwe ibisasu bibiri bikora urugendo rwa kilometero 1500 biri ku butumburuke bwa metero 150.
Umwuka w’intambara ukomeje kuzamuka hagati ya Koreya ya Ruguru na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , dore ko na Amerika mu minsi mike ishize ,yifatanyije na Koreya y’Epfo bakora umwitozo bise Ulchi Freedom Shield .
Ni umwitozo warangiye ku wa kane w’iki cyumweru aho bifashishaga imbunda zo mu bwoko bwa B-1B ,bagaragaza ko biteguye intambara na Korea y’Amajyaruguru igihe icyaricyo cyose .
Niyonkuru Florentine.