Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2022,ihiguhugu cya Koreya ya Ruguru cyarashe ibisasu birasirwa mu ntera ndede bitaramenywa ubwoko bwabyo mu Nyanja y’Abayapani.
Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za Koreya y’Amajyepfo, buvuga ko ibi bisasu byarashwe mu Nyaja y’Uburasirazuba izwi nk’inyanja y’Ubuyapani, ariko bimwe muri byo bihanurwa n’ubwirinzi bwo mu kirere bw’igisirikare cya Koreya y’Amajyepho bitaragera muri iyo nyanja .
Bwongeye ho ko igisirikare cya Koreya y’Amajyepfo, cyongereye ubugenzuzi n’imyiteguro y’intambara gifatanyije n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, biturutse k’ubushotoranyi buri gukorwa na Koreya ya ruguru.
Toshiro Ino,Minsitiri w’Ingabo wungirije mu gihugu cy’Ubuyapani, yatangaje ko izi misile ,zakoze urugendo ruri hagati y’ibirometero bigera kuri 500 yongera ko ko ibi bikorwa by’ubushotoranya bwa Koreya y’Amajyaruguru atari ibyo kwihanganirwa kuko bibabangamiye umutekano w’Ubuyapani.
Koreya ya ruguru, irashe ibi bisasu nyuma yaho kuwa 16 Uukuboza 2022, yari yatangaje ko irimo kugerageza ibikoresho bizifashishwa mu gukora intwaro zigezehwo kandi zifite ikoranabuhanga rihambaye jutapfa gusanga ahandi
Ni mu gihe Kim Jong-Un Umuyobozi w’Ikirenga wa Koreya ya Ruguru, aheruka gutangaza ko igihugu cye kiri muri gahunda yo kuba icyambere ku Isi gifite intwaro za Kirimbuzi nyinshi ndetse kikanagira intwaro nyinshi zifite ikoranabuhanga ryanyuma mu rwego rwo kwirinda intambara ishobora gushozwaho nabo yise abanzi ba Koreya y’Amajyaruguru barangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com