Ubwo Lee Jae Myung ukuriye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Koreya y’Epfo yari mu ruzinduko I Busan, yaje guterwa icyuma mu ijosi n’abantu batamenyekanye, ahita ajyanwa mu bitaro bya Seoul.
Uyu mugabo ni umuyobozi ukuriye Ishyaka risanzwe rikomeye muri Koreya y’Epfo. Akimara gukomeretswa yahise ajyanwa mu bitaro biherereye i Busan, ahabwa ubuvuzi bw’ibanze nyuma yaho yurijwe indege ajya kuvurirwa mu bitaro bya Seoul.
Aya makuru yanemejwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Busan, Sohn Han, aho yagize ati: “Lee Jae Myung, ukuriye Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yatewe icyuma n’umugabo utaramenyekana ahita ajyanwa mu bitaro kuri uyu wa 2 Mutarama 2024”
Yunzemo Kandi ko: “Ibyabaye kuri Jae Myung, ari igitero cy’iterabwoba, kandi kibangimiye Demokarasi. Duhamagariye abapolisi gukora iperereza ry’Imbitse.”
Ibi kandi byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’A Bongereza, Reuters, aho byavuze ko umugabo utamenyekanye yakoze iyo bwabaga ngo yice Lee Jae Myung, ariko ntibyakunda amutera icyuma arakomeretsa bikabije.
Reuters, yakomeje ivuga ko Lee Jae Myung, ko yakomeretse ubwo yari muruzinduko mu gace ka Busan, gaherereye mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Koreya y’Epfo, ubwo yari kumwe n’itsinda ry’Abanyamakuru bo muri icyo gihugu.
Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Koreya y’Epfo, byatangaje ko Perezida Yoon Suk Yeol, w’icyo gihugu ababajwe n’ibyabaye kuri Jae Myung, ko kandi ahangayikishijwe n’ubuzima bwe.
Perezida wa Koreya y’Epfo, yahise anatanga itegeko kugira ngo hakorwe iperereza ryihuse kugirango abari inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi bamenyekane.
Lee Jae Myung w’imyaka 59 y’amavuko yatsinzwe Amatora y’umukuru w’igihugu cya Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2022, aho byavuzwe ko yagize Amajwi 0,7% gusa.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com