U Burundi na Congo biraza mu myanya y’imbere mu bihugu byamunzwe na ruswa ku Isi.
Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya Ruswa n’akaremngane Transparency International yerekana ko Uburundi buri mu bihugu byambere bikirangwamo ruswa nyinshi ku Isi.
Ni muri raporo uyu muryango usanzwe ukora buri mwaka aho buri mwaka usohora icyegeranyo cyerekana uko ibihugu birushanwa mu kurwanya ruswa ku Isi.
Muri raporo yayo y’umwaka ushize wa 2023 yasohoye kuwa gatatu w’iki cyumeru turimo yerekanye ko ibihugu 10 bya mbere birwanya ruswa kw’isi yose ari: Danemark, Finlande, Nouvelle-zelande, Norvège, Singapour, Swède, Suisse, Pays-bas,Ubudagi,na Luxembourg.
Naho Ibihugu bya mbere ku Isi yose byamunzwe na Ruswa bikaba ari ibi bikurikira: Somalie,Venezuela, Syria, Sudani y’amajyepfo, Yemen, Korea y’amajyaruguru, Nicaragua, Haiti, Guinée Equatoriale, Turkménistan, Burundi, Congo (RDC) na Libiya.
Muri afrika, ibihugu bya mbere mu kurwanya Ruswa ni: Sychelles, Cape-vert, Rwanda, Ibirwa bya Maurice, Namibiya, Sao-Tomé na Principe, Bénin, Ghana, Sénégal na Burkina Faso.
Ibihugu icumi byambere muri afrika birangwamo ruswa cyane ni: Somaliya, Sudani y’amajyepfo, Guinée Equatoriale, Libiya, Sudani, R.D.Congo, Comores, Tchad, Burundi na Erythrée.
Mu bihugu 180 uyu muryango Transparency international wakoreyemo ubushakashatsi, Uburundi buri ku mwanya w’ 162 mu bijanye no kurwanya ruswa. Bukaza ku mwanya wa 18 mu bihugu byamunzwe na Ruswa ku Isi yose yose.
Naho muri afrika u Burundi buri mu ku mwanya wa gatanu mu bihugu byamunzwe na Ruswa, ni mwanya Uburundi buhuriyeho na Congo, Ibirwa bya Comores na Tchad.
Mu karere k’Afrika y’uburasirazuba, igihugu kiza ku mwanya wa mbere mu kurwanya Ruswa ni u Rwanda ruri ku mwanya wa 49 kw’isi yose, hagakurikiraho Tanzaniya iri ku mwanya wa 87, Kenya ku mwanya w’ 126, Uganda ku mwanya w’ 141, Uburundi na R D Congo ku mwanya 162, Sudani y’amajyepfo ku mwanya w’ 177, Somaliya ikaba ariyo iza ku mwanya wa nyuma w’ 180 ku Isi.
Rafiki Karimu
Rwanda tribune.com