Kuri uyu wa 7 Mutarama 2021 ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba humvikanye urusaku rw’amasasu mu gace ko ku musozi ya Nyamuzino mu gace ka Ruhororo muri komini ya Mabayi mu ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’U b’u Burundi).
Abaturage batuye hafi y’umugezi wa Ruhwa utandukanya u Burundi n’u Rwanda baraye ijoro bategereje igisubizo ku ngabo z’u Rwanda. Ababibonye bavuga ko bumvise urusaku rwinshi rw’intwaro ziremereye.
Nk’uko ikinyamakuru SOS Media Burundi dukesha iyi nkuru kivuga ko byamaze iminota igera kuri 30 . Byerekeje ku gace ka Bweyeye, abaturage ba Nyamuzi Bavuga ko abarasaga ayo masasu basubiye ku gasozi ka Kibira.
Amakuru avuga ko abarasaga bavugaga Ikinyarwanda.Umucuruzi wo muri ako karere yabwiye yavuze ko yahunze urugo rwe n’umuryango we ndetse n’abaturanyi kubera ubwoba ! Avuga ko bagaruye agatima nyuma yo kumenya ko ayo masasu ntacyo yangije
Abashinzwe umutekano basabwe n’abaturage ba Kibira kwirukana imitwe yitwaje intwaro yuzuye muri Kibira .
Umubare munini w’abasirikare b’u Rwanda bari ku irondo bagaragaye muri iki gitondo hafi y’umupaka bari kuburinzi.
Mu nama yo gukangurira abaturage n’ubuyobozi ku bufatanye n’igisirikare uyu munsi saa 11h, abaturage basabwe kwamagana umuntu wese ugerageza guhungabanya umutekano w’umuturanyi .
Mu myaka yashize abantu bitwaje intwaro bashyizwe muri komini ya Bukinanyana na Mabayi bayoboye ibitero ku butaka bw’u Rwanda. Mu bihe bitandukanye ingabo z’u Rwanda (RDF) zashinje FDN (Ingabo z’igihugu cy’u Burundi) kuba zemereye abo bantu bitwaje intwaro kunyura ku ruhande rwayo.
Ingabo z’u Burundi zashinje ingabo z’u Rwanda kuba arizo zagabye ibitero ku birindiro byazo muri Kibira.
Umutekano ku mipaka iri hagati y’abaturanyi bombi bo mu biyaga bigari bya Afurika niwo uganirwaho n’ibiganiro hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo kuvugurura umubano wifashe nabi kuva mu 2015
Nkundiye Eric Bertrand