Ku nshuro ya Kane muri iki cyumweru, Koreya ya ruguru yongeye kugerageza ibisasu bya kirimbuzi byo mubwoko bwa Misile ( ballistic missiles ) ni ibisasu byarashwe byerekeza ku Nyanja mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ibi bisasu bibiri byarashwe mugitondo cyo kuri uyu wa 01 Ukwakira 2022, ni ibvisasu byagenderaga k’ubutumburuke bwa kirometero 50.
Televiziyo y’u Buyapana NHK, yatangaje ko ibi bisasu bishobora kugwa mu Nyanja y’u Buyapani hafi y’icyanya cy’inganda.
Gusa ngo biragoye gukurikirana ibi bisasu kuko bitari biri kugendera ku murongo umwe ahubwo bigenda binyuranamo.
Kuwa Gatatu ndetse no Kuwa Kane w’iki cyumweru nabwo Leta ya Pyongyang yari yagerageje ibisasu byo mu bwoko bwa misile mu gihe Visi Perezida wa Amerika, Kamala Harris yari ari kugirira uruzinduko muri Koreya y’Epfo.
Ibi bisasu Koreya ya Ruguru yarashe nyuma y’aho Korera y’Epfo, Amerika n’u Buyapani byari byatangije imyitozo ya gisirikare yo mu mazi, ibikorwa byaherukaga mu myaka itanu ishize.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ingabo mu Buyapani, Toshiro Ino yavuze ko ibi bikorwa bikorwa bya Koreya ya Ruguru ari ubushotoranyi bweruye.
Ati “Ibi bikorwa bya Koreya ya Ruguru bibangamiye umutekano w’u Buyapani, uw’Akarere yewe n’uw’umuryango mpuzamahanga.”
Kim Jong Un amaze guca agahigo k’igihugu kigerageje ibisasu byinshi muri uyu mwaka, ibikorwa abasesenguzi babona nko kubaka ubushobozi bw’intwaro zikomeye mu gihe Isi yugarijwe n’amakimbirane nk’ayo muri Ukraine ndetse n’ibindi.
Ku rundi ruhande ariko ibi bisasu bya kirimbuzi ndetse n’ibyo mu bwoko bwa misisile (ballistic missile) byamaganywe n’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano inshuro nyinshi, byanatumye Koreya ya Ruguru ifatirwa ibihano.
Ni mugihe hirya no hino ku isi hari amakimbirane n’intambara ndetse umuntu atatinya kuvuga y’uko zibangamiye isi.
Umuhoza Yves
Ibihugu 9 bifite bombes atomiques zirenga 15000.Ibyo ni USA,Russia,China,France,UK,Israel,India,Pakistan na North Korea.Umunsi bazirwanishije,isi yose izashira,ibe umuyonga.Amahirwe tugira,nuko bible ivuga ko Imana izabatanga igatwika intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Nibyo bible yita Armageddon ishobora kuba yegereje,iyo urebye ibintu bibi biteye ubwoba birimo kubera ku isi bifite ubukana kurusha kera.