Papa Francis ukuriye Kiliziya Gatulika ku Isi, yavuze ko kuba umuntu yaba umutinganyi bidakwiye kuba icyaha ahanirwa n’amategeko nubwo imbere y’Imana ari icyaha.
Yabivuze nyuma yuko bimwe mu Bihugu bikomeje gushyiraho amategeko ahana abaryamana bahuje ibitsina ndetse no kuba mu bindi hakomeje kugaragara ibikorwa byo kubagirira nabi.
Kugeza ubu habarwa ibihugu 67 bifite amategeko ahana abaryamana bahuje ibitsina, muri byo bikaba birimo ibihugu 11 bibahanisha igihano cy’urupfu.
Papa Francis mu kiganiro yagiranye na Associated Press, yagize ati “Kuba umuntu yaba umutinganyi si icyaha gihanwa n’amategeko.”
Avuga ko imbere y’Imana ho ubutinganyi ari icyaha ariko ko Imana itanga ababukora kuko isanzwe ikunda abantu bose ntawe isubije inyuma igendeye ku mibereho ye cyangwa ibyo akora.
Yavuze ko ubutinganyi bushobora guterwa n’amateka umuntu yagiye anyuramo ku buryo umuntu adakwiye kuzira ahahise he wenda aba ataragizemo n’uruhare.
RWANDATRIBUNE.COM
Nta kindi uyu yarikuvuga kirenze iki,ariko abiga ijambo ry’Imana bo bazi neza ko nubwo Imana ikunda umunyabyaha ntiyabuze kugaragaza n’iteka umunyabyaha azacirwaho naramuka ataretse ibyaha bye igiteye ubwoba nuko bahanwa bakiri mwisi kandi bakazanarimbuka ku munsi w’imperuka
Abaroma 1:26 hati: Nicyo cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona,ndetse bigeza ubwo abagore babo bakorehsha imibiri yabo uburyo bunyuranye n’ubwo yaremewe.
27: kandi n’abagabo nuko,bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe,bashyushywa no kurarikirana.abagabo bagigirirana n’abandi bagabo ibiteye isoni,bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiye kuyoba kwabo.
28:kandi ubwo banze kumenya Imana,nicyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akahebwe bakora ibidakwiriye…….
32:nubwo bamenye iteka ry’Imana yuko abakora ibisa bityo bakwiriye gupfa,uretse kubikora ubwabo gusa bashima n’abandi babikora.
Muri icyo gice ku murongo waho wa 22 haravugango,BIYISE ABANYABWENGE BAHINDUKA ABAPFU