Mu kiganiro cy’ubuhezanguni acisha k’umurongo we wa youtube Mukankiko Sylvie yavuze ko umuntu wese umaranye na Padiri Nahimana amezi 6 ntamenye ububwa bwe aba ari igicucu kiri mu nsi y’inka.
Mukankiko avuga ko abari muri Guverinoma y’ubuhungiro bose nta bwenge bagira kuko icyiswe Guverinoma ari ikintu Padiri yubatse kugirango acyibikiremo amafaranga ati:Nahimana ni akagabo k’akajajwa kandi kazi gushyeshyenga,kabikora kugirango kigarurire abagabo b’ibicucu batagira ubwenge kagamije kubakuramo amafaranga.
Mukankiko kandi yashinje Padiri Nahimana kuba yariyegereje abagore barimo uwitwa Linda na Mwemayire abaha imyanya ya baringa,kugirango ajye abona uko abasambanya,yaburiye abagore bakiri hamwe na Padiri Nahimana kuvavanuka vuba bakanyonyomba nkuko Ntagara Jean Paul na Chantal Mutega uko babigenje bamaze kubona ubugoryi bwe.
Yaguze ati Flora na Ntagara barabizi uyu mu Padiri iyo abonye umucitse atangira urugamba rwo kukwandagaza,Mukankiko yavuze ko Nahimana amanyanga yose ayakora yifashishije uwitwa Mwemayire wari indaya mu tubari tw’iNyamirambo,asoza akaba yasabye Linda n’abandi bantu bari muri guverinoma ya Padiri kuyivamo kuko ntacyo bazageraho.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune