Abanyekongo bakomeje gushinja u Rwanda na Uganda gutera inkunga umutwe wa M23, ari nako basaba ibihugu bikomeye ku isi kugira icyo bikora bitaba ibyo bakifatira imyanzuro.
Kuwa 8 Ugushyingo 2022 ,abagize umutwe wa Politiki DYPRO ugizwe n’Abanyekongo bavuga ko baharanira impinduka muri DRC, bakoze imyigagaragambyo imbere y’Ambasade ya USA mu murwa mukuru Kinshasa , mu rwego rwo kwamagana u Rwanda na Uganda ,rivuga ko USA n’Ubwongereza bishigikiye ibi bihugu bituranyi bashinja gutera inkunga umutwe wa M23.
Mu byo basabaga USA n’Ubwongereza harimo guhagarika imikoranire y’abo n’u Rwanda na Uganda mu gutera inkunga umutwe wa M23.
Muri iyo myigaragambyo, aba Banyekongo bagize umutwe wa Politiki uzwi nka “DYPRO”, banashinja USA n’ubwongereza kuba inyuma y’umugambi wo gushyinga umutwe wa M23 banyuze ku Rwanda na Uganda ngo bagamije gusahura umutungo Kamere wa DRC.
Banashinja kandi ibi bihugu, kuba aribyo byazanye MONUSCO imaze imyaka irenga 20 mu gihugu cyabo, kugirango babone uko bakomeza gusahura umutungo kamere wa DRC.
Costant Mutumba umuyobozi wa DYPRO, ari kumwe n’abarwanashyaka be barimo bigaragambya , yavugiye imbere y’Ambasade ya USA muri DRC, ko ibi bihugu by’ibihangange n’ibitumva ubusabe bwabo, bizarangira Abanyekongo binjiye ku butaka bw’ u Rwanda ku ngufu bakihimura.
Yagize ati: « Twaje hano kuri Ambasade y’Amerika kugirango tubagaragarize ibyifuzo byacu. Ibi kandi birareba n’igihugu cy’Ubwongereza n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) tubinyujije kuri MONUSCO.
Turagirango tubamenyeshe ko ibihugu byanyu bikorana n’u Rwanda na Uganda mu gushigikira umutwe wa M23. Turabasaba kumva ubusabe bwacu mu kitandukanya n’u Rwanda na Uganda.
Twahaye gasopo MONUSCO ko mu gihe mudasabye abasirikare b’u Rwanda na Uganda kuva ku butaka bwa DRC, tuzayihambiriza bidasubirwaho ikava ku butaka bwacu. Mu gihe ibyo byanze, turabamenyesha ko tuzinjira k’ubutaka bw’u Rwanda ku ngufu tukihimura.”
Mu gihe DRC ikomeje gushinja u Rwanda na Uganda gutera inkunga umutwe wa M23, ibi bihugu byombi nti byahwemye guhakana byivuye inyuma ko ntaho bihuriye n’umutwe wa M23 ndetse ko nta nkunga iyariyo yose biwutera. bayanavuze kandi ko M23 ari umutwe w’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda barwanira uburenganzira bwabo bityo ko ibibazo by’Abanyekongo bikwiye gukemurwa n’Abanyekongo ubwabo, aho kubigereka ku bindi bihugu.
Ku ruhande rwa USA ,Ubwongereza n’Umuryango w’Abibumbye (ONU), bagaragarije kenshi Ubutegetsi bwa Kinshasa, ko bukwiye kwicara bukemera kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 ku girango intambara ibashe guhagarara ,ibintu ubutegetsi bwa Kinshasa budakozwa na gato.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Ukwo nukuri bakwiye kwemera ibiganiro,ikindi ndagira ngo menyeshe abakongomani ko u Rwanda atari igihuru winjiramo uko wishakiye ahubwo n’igihugu.Reka mbibabwire babyumve.Le dialogue est inevitable avec le M23 et le Rwanda est un pays ayant sa souverainetété raison pour laquelle personne ne doit y entrer pêle mêle.Faites attention
Innocent, nange nitwa Innocent. Ubabwije ukuri pe. Ndashaka kongeraho gusa ikintu kimwe. Bazinjira mu Rwanda gukor’iki? Buri gihe ndabivuga. FARDC ikubutwa n’abana biga kurasa, izashobora u Rwanda. Ikindi RDC yaje, iririrwa ivuza induru ngo bimare iki?
Ikindi ntabwo America n’ibindi bihugu bishobora gushyigikira igihugu cyita abenegihugu bacyo abanyamahanga(Abanyarwanda) cga ngo bashyigikire ko abo baturage(M23) barimburwa. Ntawe uzabashyigikira rwose. Nibyo RDC ishaka kandi izabivanamo kabutindi! Naho u Rwanda rwo barwihorere ntacyo bashobora kurukoraho.
Ariko kuki abantu batigira ku byabaye mu Rwanda,ngo bakuremo isomo ryabafasha mu gukemura ibibazo???Nzabandora ….
Nibaze rwose binjire. Ariko imbere hazajye perezida na komite ye niho tuzabakira neza