Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’Irayidi wabaye kuri uyu 28 Kamena 2023 Umutwe wa RSF umaze igihe uhanganye n’ingabo za Letas watangaje ko ugomba kurekura imfungwa z’intambara zigera ku 100.
Ibi uyu mutwe w’inyeshyamba wabitangaje mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’igitambo uzwi nka Eid al-Adha , wabaye kuri uyu wa 28 Kamena, ibintu byahuriranye n’uko ingabo za Leta nazo zashyize hanze itangazo ko uyu munsi batanze agahenge k’imirwano kubera Eid al-Adha
Mu gitondo cya none Lt Gen Abdel Fattah al-Burhan yatangaje agahenge k’umunsi umwe kugira ngo bizihize umunsi mukuru w’igitambo. (Eid al-Adha).
Uyu ni umwe mu minsi ikomeye ku kirangaminsi cya Islam ku isi.
Itangazo ryashyizwe kuri konti ya Facebook y’ingabo za leta ya Sudan rivuga ko kuri uyu munsi w’Irayidi, igisirikare gitangaje guhagarika imirwano ku munsi wa mbere wa Eid al-Adha.
Ntabwo bizwi neza niba uruhande bahanganye rwa Rapid Support Forces (RSF) ruri rwubahirize ako gahenge.
Icyakora RSF kuwa 27 Kamena nabo ari batangaje kuri Facebook ko kubera uyu munsi mukuru wa Eid al-Adha none kuwa 28 Kamena urekura imfungwa 100 z’intambara.
Itangazo rya RSF rivuga ko abarekurwa ari abashowe mu mirwano n’abategetsi babo bakabohereza kurwana intambara itari iyabo.
Aya matangazo aje mu gihe hamaze iminsi havugwa imirwano ikomeye hagati y’impande zombi mu murwa mukuru Khartoum , umaze amezi arenga abiri ari isibaniro – ndetse no mu yindi mijyi nka Bahri, Omdurman, n’ahandi.
Mu gihe RSF yari yatangaje agahenge guhera kuwa mbere imirwano yakomeje kuvugwa mu bindi bice no muri leta za North Kordofan na Blue Nile.
Abantu barenga miliyoni imwe bamaze kuva mu byabo kubera iyi mirwano yadutse muri Mata, mu gihe abari hagati ya 3,000 na 5,000 bamaze gupfa, nk’uko bivugwa na UN
N’ubwo izi mfungwa zigiye kurewkurwa biravugwa ko niba hatabayeho ubwumvikane, abaturage bazakomeza kuhaburira ubuzima.