Mu masaha ashize mbere ya sa sita kuri uyu wa 10 Gashyantare, ubwo ingabo za FARDC zari ziri kwegeranya ibikoresho mu muhanda werekeza I Goma uvuye Sake kubera ubwoba bw’abasirikare batinyaga umuriro wa M23, abatwaye ibifaru by’intambara bo muri FARDC bari kugenda bagonga ikinyabiziga cyose basanze ku muhanda.
Ibi byagaragaye cyane cyane ubwo ababasirikare basohokaga mu mujyi wa Sake berekeza mucyerekezo cya Goma batangiye kugenda bagonga I modokari zari zihagaze kumuhanda, ndetse bamwe ntibatinye no kuvuga ko bari kugenda biyenza.
Umutwe wa M23 wamaze gusatira uyu mujyi kuburyo isaha n’isaha izi nyeshyamba zafata icyemezo cyo kuwinjira mo zahita ziwinjira mo.
Uyu mutwe kandi bigaragara ko inyeshyamba zawo ziri kugenda zisatira umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu yAmajyaruguru.
Ingabo za Leta n’abo bafatanije kurwanya M23 bakomeje kugenda batsindwa cyane ku buryo hari n’abatangiye kuvuga ko izi ngabo za Leta zaba ziri kwitegura kwihungira.
Mugitondo cyo kuri uyu wa 10 Gashyantare nibwo hamenyekanye inkuru ko ibirindiro bikuru byabarizwaga I Goma byimuriwe I Bukavu kubera ubwoba bw’uko bashobora gufatanwa ibikoresho mu gihe M23 yaba ifashe umujyi wa Goma.
Ibi bibaye kandi mugihe hatangajwe ko indege za Gisirikare zabarizwaga ku kibuga cy’indege cya Goma zimuriwe kukibuga cya Kavumu giherereye I Bukavu.
Umuhoza Yves