Nyuma y’uko ingabo za Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kugenda zitsindwa kuburyo kugeza ubu Teritwari ya Masisi yose ikaba isa n’iri mumaboko y’inyeshyamba za M23, Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaru Lt Gen Constant Ndima yiyemeje guhungisha abasezeye mu nyeshyamba kubushake babarizwaga mu ibambiro.
Izi nyeshyamba zakusanyirijwe hamwe mu kigo giherereye I Goma ahitwa Mu ibambiro, aho abayobozi babo baherereye mu mujyi wa Goma. Mu cyumweru gishize abakuriye izi nyeshyamba bagiranye inama na Guverineri abamenyesha ko bagomba guhungishwa kugira ngo M23 itazafata uyu mujyi hanyuma ikabakoresha mu ntambara.
Ubu bwoba bwatashye abanye congo buhereye mu bategetsi, nibwo bwatumye uyu mu Guverineri afata gahunda yo guhungisha izi nyeshyamba.
Abategetsi ba DRC bakunze kumvikana bitwaza u Rwanda ndetse banarushinja gushyigikira umutwe w’inyeshyamba wa M23, ndetse bakavuga ko ingabo z’u Rwanda zaba ziri kurwana mu mwanya w’inyeshyamba za M23.
Ibi umutwe w’inyeshyamba wa M23 warabikanye ndetse bavuga ko nta ntwaro zindi bakoresha zitari izivuye mu maboko ya FADC, nyamara kuko bafite impamvu ibatera kurwana ndetse ntawe utayibona hatajemo kwirengagiza bararwana bagatsinda.
Nk’uko umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyarugur abyemeza ngo bagomba kubahungisha bakabajyana ahantu M23 itabafata kuko yahita ibifashisha, ari nabyo byakozwe uyu munsi.
Umuhoza Yves