Kuba ingabo z’ubuholandi zifata urugendo zikaza kwitoreza mu Rwanda ngo ni ikimenyetso cy’ikizere ubwami bw’u Buholandi bufitiye uburyo bw’imitoreze bw’u Rwanda nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa RDF,Col Ronald Rwivanga
Umutwe w’ingabo zigera ku 150 z’ubwami bw’u Buholandi ,zo muri Batayo ya 44 ikoresha ibimodoka by’intambara (44 Mechanised Infantry Battalion) uri mu Rwanda aho uzamara ibyumweru bitatu mu kigo cy’imyitozo y’imirwanire cya RDF kiri i Gabiro.
NK’uko byatangajwe n’umuvugizi wa RDF,Col Ronald Rwivanga ibi ngo birashimangira ubutwererane mu bya Gisirikare busanzwe hagati y’u Rwanda n’u Buholandi.
Ati”Tumaze imyaka irenga 15 dufatanya n’u Buholandi mu bibazo bya Gisirikare ,Kandi kuba abasirikari babo baza kwitoza mu Rwanda byerekana icyizere bafitiye uburyo bwacu bw’imitoreze.
Yakomeje agira ati “Usibye ibyo,aho dutoreza dufite ibikoresho bya ngombwa byo kuyobora iyo myitozo,”
Lt Col Maikel Vrenken uyoboye Itsinda ry’ingabo zavuye mu Buholandi,yavuze ko bifuza gushimangira umubano w’ibihugu byombi mu bijyanye n’umutekano,yongeraho ko ari amahirwe meza ku basirikare babo kwitoreza mu Rwanda.
Yavuze ko kuba Urwanda ruri hejuru ya metero 1000 hejuru y’inyanja mu gihe u Buholandi buri kurwego rw’inyanja (bwegereye inyanja),ubushyuhe bukaba buri hejuru mu Rwanda ari “challenge” ku ngabo zabo akaba ariyo mpamvu baje kwitoreza mu Rwanda.
Hagati aho izi ngabo z’u Buholandi kuri iki cyumweru zikaba zarasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali zikunamira inzirakarengane 250,000 zihashyinguye ,aho Lt Col Vrenken avuga ko ibyabaye bitazagira biba ahandi .
Yashimiye kandi aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze avuga ko ari ibintu bishimishije.
Uwineza Adeline