Alain Daniel Sehkomba umunyapolitiki wo muri DRC akaba yarigeze no guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu 2018 nk’umukandi wigenga ,yashinje Joseph Kabila wahoze ayobora DRC gukorana n’umutwe wa M23.
Sehkomba yatangaje ko kugaruka k’umutwe wa M23 guhera mu mwaka ushize wa 2021,ari umutego Joseph Kabila yasigiye uwamusimbuye Perezida Felix Tshisekedi n’Abanyekengo, afatanyije na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Kaguta Yoweri Museveni wa Uganda, ngo bagamije gushyiraho igihugu cyigenga cy’Abanyekongo bo mu bwoko bw’A batutsi mu Bursirazuba bwa DRC.
Akomeza avuga hari amasezerano y’ibanga yabaye muri Kamena 2018 hagati ya Perezida Kagame na Joseph Kabila, Felix Tshisekedi agomba yemerera ingabo z’u Rwanda gukorera ku butaka bwa DRC m’uburyo bw’ibanga bitabanje kwemezwa n’inteko ishinga amategeko ya DRC.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter , Daniel Shekomba yanasabye Perezida Felix Tshisekedi, kwamagana ku mugaragaro ayo masezera no gukomeza kwanga ibiganiro n’umutwe wa M23 uko byagenda kose ngo kuko ari umutego yasigiwe na Joseph Kabila yasimbuye abifashijwemo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Museveni wa Uganda.
Yakomeje amusa kwirukana vuba na bwangu ingabo za Uganda ku butaka bwa DRC, ngo kuko na Perezida Museveni wa Uganda ari inyuma y’uwo mugambi ndetse ko na UPDF ikorana bya hafi n’umutwe wa M23 .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com