Mu nkuru umunyamakuru w’Umugande Andrew Mwenda usanzwe akorana bya hafi n’ubutegetsi bwa Perezida Musveni mu gukora icengezamatwara ryibasira u Rwanda aheruka gusohora mu kinyamakuru‘’Vanguard News” yatumye abasomye iyi nkuru batangira kwibaza byinshi ku hazaza h’u Rwanda na Uganda.
Andrew Mwenda usanzwe afite ikinyamakuru “ The independent” avuga ko asanga u Rwanda rushobora gukoma mu nkokora ibikorwa by’ingabo za Uganda UPDF zatangije ku butaka bwa Repubuika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Imwe mu mpamvu nyamukuru yagaragajwe n’uyu munyamakuru w’Umugande ,harimo kuba u Rwanda rusanzwe rubona Uganda nk’umwanzi ukorana bya hafi n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda ifite ibirindiro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Akomeza yanzura ko ku bw’iyo mpamvu u Rwanda rushobora gukeka ko ibi bikorwa bya UPDF ku butaka bwa RDC bishobora kutarangirira gusa mu kurwanya ADF ahubwo izi ngabo zishobora kuba zabona inzira y’ubusamo mu gutegura no gutera inkunga iyo mitwe dore ko n’ubusanzwe Uganda yari isanzwe ikorana nayo mu rwego rwa Diporomasi.
Yagize ati:”U Rwanda rutekereza ko Uganda yifuza guhungabanya ubutegetsi bwarwo. Runatekereza ko Kampala irimo gutoza no guha imyitozo abayirwanya bari muri Congo. Ese ko UPDF igiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo leta ya Kigali izabifata ite? Niba u Rwanda rubona ko koherezwa kw’ingabo za Uganda muri DR Congo bibangamiye umutekano warwo ikizakurikiraho n’iki? Ese Uganda yo yasubiza iki?”
Nyuma yo kwibaza iki kibazo Andrew Mwenda yerura avuga ko n’ubwo u Rwanda ruteruye ngo ruvuge ko ruzohereza ingabo zarwo muri DR Congo , ngo rudashobora kwicara ngo rurebere ibikorwa bya UPDF muri DR Congo ahubwo ko rugomba kuba rurimo gukurikiranira hafi ibikorwa by’izi ngabo za Uganda muri Beni.
Kwishongora no guca amarenga kwa Andrew Mwenda?
Andrew Mwenda kandi yagaragaje kwishongora cyane no gusingiza ubushobozi bw’ibikoresho bya girikare bw’ingabo za UPDF aho avuga ko UPDF irimo ikoresha intwaro zigezweho kandi zikomeye mu guhashya ADF ngo ubu akaba ari ubutumwa UPDF irimo iha abanzi ba Uganda .
Kuri Endrew Mwenda ngo akurikije intwaro UPDF irimo ikoresha mu guhashya ADF ibisasu bya rutura n’ibitero by’indege birimo gukoreshwa, birenze cyane ibyari byitezwe, ngo kuko mu bigaragara bidasaba imbaraga n’ intwaro zingana kuriya mu guhashya ADF bitewe n’uko uyu mutwe nta ntwaro zihambaye cyangwa abarwanyi benshi ufite .
Nkuko akomeza abyivugira , ngo akurikije uko abizi ,kurwanya ADF ntibisa ibikoresho by’intambara bingana n’ibyo UPDF irimo ikoresha ko ahubwo UPDF yaba yarashakaga kugaragariza abo yise abanzi ba Uganda ubushobozi bw’intwaro zayo hakiyongeraho gukora imyitozo ya gisirikare kugirango ishire ku munzani imikorere y’ingabo zayo ndetse inamenye ubushobozi bw’ibikoresho ifite.
Dushingiye ku mubano umaze imyaka isaga itatu utifashe neza hagati y’uRwanda na Uganda nta gushidikanya ko uwo mwanzi Andrew Mwenda avuga ashobora kuba ari u Rwanda.
Abakurikiranira hafi politiki y’akarere k’ibiyaga bigari bavuga ko mu burasirazuba bwa Congo hashobora kongera kuba isibaniro n’ipiganwa ry’intwaro mu gihe buri gihugu gikomeje gucungira hafi ibiri kuhabera mu rwego rwo kwirinda ko byateza umutekano muke mu bihugu byabo.
Mwenda asoza avuga ko yizeye ko ubutegetsi bwa Uganda butazakora ikosa ryo kohereza ingabo za Uganda muri RD Congo butabanje gusuzuma no gushyiraho ingamba zo kugabanya icyari cyo cyose cyatuma ubutumwa bw’izi ngabo bufatwa nk’umugambi wo guhungabanya ibindi bihugu bituranyi.
Gusa ikizwi n’uko Andrew Mwenda akorana bya hafi n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni ku buryo ibitekerezo bye kenshi bikunze kureberwa mu ndorerwamo y’imigambi n’imirongo migara y’ubutegetsi bwa Uganda.
Hategekimana Claude