Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo ni kimwe mu bihugu bifite imitwe y’inyeshyamba myinshi k’umugabane w’Afurika, iki gihugu kirimo imitwe irenga ijana na makumyabiri (120), muri yo harimo ikomoka mu mahanga , mu bihugu bihana imbibe n’iki gihugu, ari nayo benshi bakunze kuvuga ko yaba ariyo ntandaro y’imvururu n’intambara zidashira zibarizwa muri DRC.
Abahanga batandukanye bagiye bagaragaza ko ikibazo kiri muri iki gihugu Atari imitwe y’inyeshyamba ikomoka hanze gusa kuko , igihe kirekire hakunze kumvikana n’ imitwe y’’inyeshyamba z’abanye congo ubwabo zihanganye. Aha twatanga urugero kuri Twirwaneho na Biloze bishambuke bahora barwana umunsi kuwundi kandi nyamara bose ni abanye congo.
Iyi mitwe y’amahanga icumbikiwe muri iki gihugu niyo nkomoko y’umwuka mubi ujyenda uzamuka hagati y’ibyo bihugu, kuko buri kimwe gihanga ijisho aho umwanzi wacyo aherereye. Ibi bikunze kuba ikibazo cyane cyane iyo Guverinoma ya Congo ifashe umwanzuro wo gufatanya n’imwe muri iyo mitwe kandi bazi neza koi zo nyeshyamba zigamije guhungabanya umutekano w’ibihugu bakomotsemo. Iyo bafatanije na Leta rero bituma babona ibikoresho bityo bakaba bakoroherwa no guhungabanya umutekano w’ibihugu byabo ku buryo bworoshye.
Umuhanga akaba n’umusesenguzi mu bya Politiki Sematumba Onesphoro avuga kuri iki kintu yatangaje ko ibibazo by’umutekano wa Congo bifite imizi itandukanye kandi ishingiye kubishyitsi bitandukanye. Uyu musesenguzi hamwe n’abandi bagaruka cyane ku miti ikunze gufatwa kugira ngo hagarurwe amahoro muri DRC by’umwihariko mu burasirazuba bw’iki gihugu , nyamara ugasanga umuti ufatwa udashobora gukiza n’ibicurane mu gihe indwara bafatira umuti yo ikaze cyane.
Mumyanzuro ya Luanda bagaragazaga ko imitwe y’inyeshyamba y’abanyamahanga ibarizwa ku butaka bwa Congo igomba gushyira intwaro hasi byihuse igasubira mubihugu byabo nyamara birengagije ko iyo mitwe yose yageze ku butaka bwa DRC ihunze ibihugu yaje ikomokamo.
Abahanga bakavuga koi bi biganiro byagomba gutumirwamo n’iyi mitwe yose kugira ngo umuti w’ikibazo uvugutirwe hamwe.
Nyamara n’ubwo iyi mitwe y’inyeshyamba ifatwa nka nyirabayazana w’umutekano muke ubarizwa muri DRC bamwe mu bayigize bemeza rwose ko ikibazo ataribo gusa ko ahubwo ari ubutegetsi bwa Congo bumeze nk’ubwibereye mu kirere, kuko haba mu gisirikare cyangwa se muri Politiki usanga iki gihugu gikomeza kugaragara nk’ikidafite icyo cyitaho, kubera ko buri wese afite ibimuhugije bitandukanye n’ibyo yakabaye yitaye
Aha abahanga bagaragaza ko hari imitwe myinshi batashatse kuvuga amazina bemeza ko yashinzwe na bamwe mu basirikare ba Leta, igaterwa inkunga n’abo basirikare ku nyungu zabo, cyane cyane bagamije kurinda no gucukuza amabuye y’agaciro ntawe ubakoma imbere.
Hari kandi bamwe mu banyapolitiki nabo bihisha inyuma y’imitwe yitwaje intwaro, ndetse bakanayifasha kubona ibikoresho,ibintu bigaragaza ko iyi mitwe ibarizwa muri iki gihugu ishobora kutazaranduka niba iki gihugu kidakemuye ikibazo gihereye mu mizi.
Abasesenguzi kandi bemeza ko imitwe myinshi ibarizwa muri DRC ishingiye ku moko kuko usanga buri bwoko bufite umutwe wabwo bityo rimwe narimwe ugasanga buri bwoko bureba abaturanyi babo nk’umwanzi bahanganye.
Ikibazo rero cy’umutekano muke ubarizwa muri DRC twavugako gifite imizi kubintu bitandukanye aribyo
Imbaraga nke za Guverinoma ya Congo kuko usanga abategetsi beshi umwanya bafite ari uwo kwigwizaho imitungo kuburyo nta mwanya w’inyungu rusange babona.hari kandi Umutungo kamere;kuba iki gihugu kiri mubihugu bikungahaye ku mabuye y’agaciro usanga hari benshi bifuza ko byahora gutyo kugira ngo bakomeze gusahurira mu nduru.
Bagashaka buhake nabo bashobora kuba intandaro y’umutekano muke ubarizwa muri iki gihugu, kubera impamvu nkinshi zitandukanye. Tutibagiwe naya mitwe y’inyeshyamba zikomoka mu mahanga kuko ibi nabyo bituma inkomoko y’izo nyeshyamba ishobora kuzikurikiranamubuhungiro mu rwego rwo kwikingira.
Umuhoza Yves