Umutwe wa M23 ni umutwe w’inyeshyamba z’Abakongomani zirwanya ubutegetsi bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo ukaba ukunze kurwanira ndetse unafite ibirindiro mu burasirazuba bw’iki gihugu by’umwihariko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru .
Uyu mutwe washinzwe kuwa 4 Mata 2012 ugizwe n’abasirikare bagera kuri 300 n’ubwo nyuma uyu mubare waje kujya wiyongera uko M23 yagendaga yigarurira tumwe mu duce two muri Kivu y’Amajyaruguru.
Benshi mu bashinze uyu mutwe n’abahoze muri CNDP ( Congres National Pour la de Defense du People) umutwe wari waragiranye amasezerano yo guhagarika intambara n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila kuwa kuwa 23 Werurwe 2009.
Wiswe M23 n’abawushinze mu rwego rwo kwibutsa ubutegetsi bwa DR Congo kwibuka amasezerano yo ku tariki ya 23 Werurwe 2009 Leta ya DRCongo yari yaragiranye na CNDP niko guhita bashinga umutwe wa Gisirikare bawita M23 maze Gen Bosco Ntaganda aba Umugaba w’Ingabo n’ubwo mu 2013 yaje gusimburwa na Gen Sultan Makenga mugihe uwitwa Jean Marie Runiga yabaye ukuriye Diporomasi ariko nawe nyuma aza gusimbuzwa na Bertrand Bisimwa.
Kuwa 20 Ugushyingo 2012 uyu mutwe wafashe umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyarugru nyuma yo guhangana na FARDC ariko uza gusabwa n’umuryango mpuzamahanga gusubira inyuma ukava muri uwo mujyi kuko Leta ya DR Congo yari yemeye kuganira nawo. Mu mpera z’umwaka wa 2013 ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo za MONUSCO babashije kwambura M23 uduce yari yarigaruriye ndetse babasha no gutsinda uwo mutwe benshi muri bo bayobowe na Col Makenga bahungira muri Uganda mug ihe abasigaye bahungiye mu Rwanda.
Muri iyo ntambara ya M23 ubutegetsi bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo n’imiryango mpuzamahanga bakunze gushyira u Rwanda mu majwi bavuga ko uno mutwe ufashwa n’uRwanda.
Hari n’indi miryango mpuzamahanga itarasibaga kuvuga ko u Rwanda rwaremye ndetse ruyobora umutwe wa M23 ariko bino birego byose uRwanda rwakunze kubihakana ruvugako ntaho ruhuriye n’uyu mutwe ndetse ko ntaruhare rwagize mukuwurema . Icyo gihe perezida Paul Kagame yavuze ko ibibazo byo muri Kongo bireba abakongomani ko bitagomba kugerekwa ku Rwanda .
Kuki Uyu Mutwe Wakunze Kwitirirwa U Rwanda?
1.Ugizwe ndetse washinzwe n’Abakongomani bavuga Ikinyarwanda
Imwe mu mpamvu ikomeye benshi bakunze kwitiranya umutwe wa M23 n’uRwanda n’uko washinzwe ndetse unayoborwa n’Abakongomani basanzwe bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakomoka muri Kivu y’Amajyaruguru mu duce twa Masisi, Rutshuru, Bunagana n’ahandi.
Aba bafite inkomoko mu Rwanda bisanze ari abaturage ba RD Congo kubera impamvu z’amateka by’umwihariko aho Abakoroni b’Ababirigi bakase bimwe mu bice byari bigize uRwanda bakabyomeka kuri Congo Kinshasa . Nubwo bahindutse Abakongomani kubera ayo mateka, ntago bigeze bakundwa n’andi moko y’Abakongomani ndetse hakiyongeraho n’ikibazo cyo guhezwa mu buyobozi bw’iki gihugu kuko bafatwaga n’andi moko nk’abanyamahanga bakomoka mu Rwanda no kudahabwa agaciro n’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo.
Bamwe barwanye ku ruhande rwa RPF Inkotanyi mu ntambara yo kubohora uRwanda
Hari n’abandi bitiranya M23 n’u Rwanda biturutse ku kuba bamwe mu bayobozi bakuru ndetse banashinze uyu mutwe bararwanye ku ruhande rwa FPR Inkotanyi mu ntambara yo kubohora uRwanda yatangiye mu 1990 kugeza 1994.
Aba twavuga nka Gen Sultan Makenga, Bosco Ntaganda n’abandi nka Laurent Nkunda wayoboye ingabo za CNDP yaje guhinduka M23 nyuma n’abandi.
Kuba bano bagabo bararwanye ku ruhande rwa FPR Inkotanyi ntagitangaza kirimo kuko hari n’abandi bakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda barwanye ku ruhande rwa FPR Inkotanyi kuko bumvaga neza impamvu y’iyo ntambara.
Hari n’ibindi bigenderwaho bituma bamwe bagereka M23 ku Rwanda ariko ibintu uko ari bibiri bikaba ariyo mpamvu n yamukuru Letaya Congo Kinshasa n’indi miryango mpuzamahanga bakunda gukeka ko uyu mutwe waba uterwa inkunga n’u Rwanda n’ubwo kugeza ubu U Rwanda rutahwemye kubihakana.
Hategekimana Claude
Wagamba busha