Abanyekongo barwanya M23, bakomeje kunenga igisirikare cyabo FARDC kitorowehewe n’uyu mutwe mu mirwano imaze iminsi iri kubera muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi.
Ibi, byavugiwe mu muhango wo kwibuka imyaka icyenda ishize Col Mamadu Ndala Mustapha warwanyije M23 yiciwe mu gace ka Beni kuwa 2 Mutarama 2014.
Muri iyi mihango yabereye mu gace ka Butembo,Jean-Pierre Kasma umwe mu bayobzi ba Sosiyete Sivile ya LUCHA ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, yahawe ijamba maze avuga ko atumva impamvu FARDC ikomeje gutsindwa uruhenu na M23 kandi intwaro bafite arizo Col Mamadu Ndala yakoresheje akabasha gutsinda uyu mutwe ukomeje kuzengereza FARDC.
yakomeje avuga ko ugereranyije no ku gihe cya Col Mamadu Ndala, ubu FARDC yongeye ubushobozi bwayo mu ntwaro n’umubare w’abasirikare, ariko bakibaza impamvu ikomeje gutsindwa uruhenu na M23 kandi Col Mamadu Ndala yarabashije kuyitsinda mu 2012 .
Yagize ati:” Abasirikare ba FARDC bagomba kugabanya ubwoba. Bari gutsindwa na M23 kandi bafite intwaro zirenze izo Col Mamadu Ndala yari afite ubwo yatsindaga M23 mu mwaka wa 2012.”
Yongeye ho ko FARDC ,igomba gushyira imbere ubusugire n’inyungu byaDRC ikava mu by’ubwoba , maze ikarwanya yivuye inyuma Umutwe wa M23 avuga ko uterwa inkunga n’igisirikare cy’u Rwanda RDF.
FARDC ngo itsinda M23??? Ubu byaba ari nko kurota kumanywa.
Reaka tureke M23. Hari undi mutwe FARDC yari yatsinda ngo utubwire? Cga utubwire urugamba urwo arirwo rwose FARDC yari yatsinda!
Uyu colonel abakongomani bagize igitangaza ntabwo ariwe watsinze M23 muri 2012 ahubwo M23 yarashwe na brigade special ya UN(united Nations). Uyu mu colonel we yagendaga anyura ahamaze gutegurwa nta butwari bwe. Naho rero aba bavuga ubusa bibuke ko kubwira fradc ko M23 ifashwa na RDF ubwabyo birahagije ngo fardc iyabangire ingata. Naho yaragerageje kuko M23 kuba yitirirwa RDF igisirikare gikomeye ku mugabane bituma igira morale n’abacanshuro izabacangamo urusasu dore ko bo basa ukwabo itabahusha.