Hashize imyaka irenga 20 ikiswe opozisiyo Nyarwanda by’umwihariko ikorera hanze itangiye ivuga ko igamije gutangiza urugamba rwa politiki n’intambara k’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi. Ku ikubitiro Twagiramungu Faustin wamenyekanye cyane ku kazina ka “Rukokoma” na Seth Sendashonga guhera mu mwaka 1995, ni bamwe mu batangiye kumvikana banenga ubutegetsi bushya bwa FPR bakaba barahoze muri Guverinoma y’ubumwe n’ubwiyunge iyobowe na FPR Inkotanyi nyuma yo gutsinda leta y’Abatabazi yashize jenoside yakorewe Abatutsi mu bikorwa 1994.
Twagiramungu wari Minisitiri w’intebe muri iyo guverinoma yaje guhunga igihugu avuga ko ahunze igitugu cya FPR, mu gihe FPR nayo yamushinje kutumva neza politiki nshya yari izanye, kuko yari atangiye kugaragaza ibimenyetso byo kwigomeka n’ingengabitekerezo ya Giparimehutu yaje gushinga ishaka aryita RDI Rwanda nziza .
Seth Sendashonga nawe ni uko ariko we hiyongeraho n’ikibazo cyo kugambanira igihugu nk’uko Perezida Kagame yigeze abikomozaho, ubwo yari mu mwiherero ngaruka mwaka w’abayobizi bakuru b’igihugu I Gabiro.
Nyuma yaba, EXFAR( ingabo zatsinzwe) n’interahamwe nyuma yo guhungira mu cyahoze ari Zayire ariyo yahindutse DR Congo ya Mobutu Seseseko nabo bashinze mu buhungiro umutwe wa politiki bawita RDR (Rally for Democracy in Rwanda) baje guhinduka PARIR (Partie Pour la Liberation du Rwanda) bafite n’igisirikare kibashamikiyeho ALIR( Army for Liberation of Rwanda)……. .
Nyuma yaba, guhera mu mwaka wa 2005 hatangiye gushingwa uruhuri rw’amashyaka ya opozisiyo by’umwihariko hanze y’uRwanda. Aha twavuga nk’ishyaka FDI Inkingi yashinzwe na ingabire Victoire mu 2006 akiri mu Buhorandi, PDP Imanzi yashinzwe na Deo Mushayidi, Amahoro Peace Congess, Ishema Party n’ayandi menshi..,
Nyuma y’iyi nkubiri guhera mu mwaka wa 2010 havutse n’andi mashyaka yashinzwe n’abahoze muri FPR Inkotanyi, nyuma baza guhunga igihugu kubera kutuzuza inshingano mu kazi kabo bagatinya gukurikiranwa n’ubutabera. Ku ikubitiro hari umutwe wa RNC washinzwe na Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru wa RDF afatanyije na Dr Theogene Rudasingwa wabaye umunyamabanga mukuru wa FPR Inkotanyi akanaba umuyobozi w’ibiro bya Perezidansi, Gahima Gerard wabaye umushinjacyaha mukuru , Patrick Karegeya wigeze kuba akuriye ubutasi bwo hanze, Jonathan Musonera n’abandi, gusa nyuma y’igihe gito iri shyaka ryaje gucikagurikamo ibice bibiri 2, havuka Ishakwe ya DR Theogene Rudasingwa na ARC ya Jean Paul Turayishimye.
Amashyaka yavutse yo ni menshi nti twayavuga ngo tuyarangize gusa intego yabo bose bavuga ko ari ukurwanya ubutegetsi bw’uRwanda
Kuki opozisiyo yakomeje kugwingira?
Kugera ku ntego ntibyakunze kuborohera n’ubwo imyaka imaze kuba uruhuri. Abitegereza neza, urugamba rwa opozisiyo yatangiye kugeza na n’ubu bemeza ko batabasha kugera ku ntego biyemeje, ko ahubwo benshi muribo bagiye babigwamo abandi babihomberamo( Patrick Karegeya, Deo Mushayidi, Nsabimana Callixte Sankara, Paul Rusesabagina, Gen Mudacumura n’abandi benshi) byageze naho batangira gusubiranamo kubera ibibazo bafitanye byo gusangira ibyo babona bituruka mu misanzu y’abayoboke babo n’inkunga bahabwaga no kurwanira ubuyobozi, doreko ahari abantu hanuka urunturuntu. Ibi byatumye amashyaka yabo atangira gucikagurikamo ibice abandi bahitamo kubivamo.Ishyaka rya PDP imanzi mu 2019 ryatangaje ko rivuye mu bikorwa bya politiki nyuma yo kubona ko ntacyo bazageraho.
Ntibyakomeje korohera opozisiyo ikorera hanze kubera amacakubiri ashingiye ku moko, uturere naho buri wese yaturutse iyi nayo ikaba imwe mu mpamvu yakunze gutuma badahuza ndetse bagahora mu ntambara za hato na hato hagati yabo.
Ikindi n’uko aya mashyaka usanga amenshi agizwe n’imiryango y’abantu bayashinga. Ikintu gitera urujijo ni ukwikoma uwariwe wese ubishaka kubera ko ibyo barimo ntamurongo bifite, naho abandi ugasanga igihe kinini bagita bavuga ibyo abandi bagombye gukora no kudakora. Muri make bazana intambara hagati yabo no kurwanira abayoboke bagamije kubabyaza indonke
Kugeza ubu kandi ntago abanyarwanda baba muri iyo opozisiyo ikorera hanze barabona uwo mutego mutindi w’amacakubiri ashingiye ku moko bashirwamo n’abayozi b’amashyaka kugirango bakomeze babahake. gusa ubu hakaba hari bake batangiye kubona ukuri bakaba batangiye kubatera umugongo .
Opozisiyo nyarwanda ikore hanze kandi igizwe n’abayobozi bacengewe n’ikinyoma kandi biragoye ngo bakireke. Ibikorwa by’iterambere, umutekano n’ibindi bikorwa mu Rwanda ntibabyemera ahubwo bahora banenga gusa bavuga ko mu Rwanda byacitse, abantu bicwa burimunsi mugihe nabo ubwabo bafite bene wabo batuye mu Rwanda, bakora akazi kabo ka buri munsi kandi bakaba ntacyo baraba .ikiba kigamijwe hano ni ugusiga icyasha ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi. muri make bahindutse ba ntamunoza. Ni mugihe nyamara imiryango mpuzamahanga n’abanyamahanga basura u Rwanda bakunze kurushima kubera gahunda y’iterambere, umutekano na politiki y’ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi ndetse u Rwanda rukaba rwakunze no kubiherwa ibihembo bitandukanye mu bihe bitandukanye ariko bo kuri iyo ngingo bahindutse impumyi ku bushake kubera inyungu za politiki bagamije.
Ikinyoma cyo kugoreka amateka no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi nacyo ntibagitanzwe aho bakunze kuvuga ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri (Double Jenoside) bagamije gupfobya iyakorewe abatutsi no guteranya abanyarwanda. Aha twavuga nka Padiri Nahima Thomas, abayobozi ba FDLR, umuryango jambo asbl , Gaspal Musabyimana , bene mbonyumutwa n’abandi benshi bakunda kumvikana bavuga izo mvugo zishingiye ku rwango .
Muri opozisiyo nyarwanda hari amashyaka avuka nk’imegeri ndetse n’imitwe y’ingabo rugeretse.
Iyo ubabajije icyo barwanira usanga barakaye ngo barashaka guhirika ubutegetsi bwa perezida Paul Kagame ariko bikaba byarakomeje kuba amayobera kugirango ngo umenye icyo bagamije kuko paul Kagame amaze gutorwa n’abanyarwanda inshuro ebyiri zose
Ibicurane bya Opozisiyo Nyarwanda bituruka he?
Abantu bari muri opposition nyarwanda ikora hanze benshi ni abahoze ari abambari b’ubutegtsi bwa MDR Parmehutu na MRND ya Habyarimana Juvenal. Nyuma yo gutsindwa intambara FPR Inkotanyi ikabambura ubutegetsi mu 1994 benshi bahisemo guhunga.Kugeza ubu ntibarashasha kwiyakira cyangwa kubyakira ahubwo bahisemo ku rwanya ubutegetsi bwayo ari nako bagerageza kuyisiga icyasha ku ruhando mpuzamahanga n’ubwo bikomeje kubabera ihurizo rikomeye.
Kubera iyo myumvire iciriritse, uzumva bita abanyarwanda batahutse mu 1994 “abavantara” bashaka kubambura ubunyarwanda kubera politiki y’urwango n’amacakubiri isa n’iyababayemo karande.
Mu by’ukuri ntiwavuga ko ushaka impinduka mu Rwanda mu gihe nawe utarahindura imyumvire. Gusa igihe cyari kigeze ngo opozisiyo nyarwanda ikora hanze ihindure imyumvire, amacakubiri ashingiye ku moko na Politiki y’ikinyoma ishingiye ku rwango ahari wenda yakura ikareka gukomeza kugwingira no guheranwa n’amateka.
CLAUDE HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com