Mu rugamba ababarizwa mu mitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda bamazemo igihe hakunze kugaragaramo ibitero by’amoko menshi. Kurwanisha intwaro, kurwanisha amagambo, kurwanisha Ibitero by’ihungabanya “psychological operations/opérations psychologiques”, bikaba byarakunze kubagora cyane ndetse kugeza magingo aya akaba ntacyo barabasha kugeraho.
Nyuma yo kubona ko imigambi yabo yose igamije guhungabanya Umutekano w’uRwanda yakunze kuburizwamo n’inzego zishinzwe umuteka w’uRwanda ndetse ababiri inyuma bamwe na bamwe bakaba baragiye batabwa muri yombi barimo nka Paul Rusesabagina (MRCD/FLN, Nsabimana Callixte Sankara( FLN), la Forge Fils Bazeyi na Mugenziwe( FDLR), Maj Habibu Mudatiru(RNC) , Herman(FLN) n’abandi benshi ubu bakaba bakurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda, ku basigaye muri iyo mitwe ibyo gutekereza ku hazaza habo bikomeje kubatera ihungabana rikomeye k’uburyo ndetse hari bamwe batangiye gusa n’abazibukira.
Ibi biterwa n’uko bakunze gutangazwa n’ubuhanga bw’ubutasi bw’uRwanda mu guta muri yombi abo bagenzi babo twavuze haruguru bakaba bibwira ko u Rwanda rushobora kuba rukoresha Pegazus mu kuneka ibikorwa byabo.
Ikindi n’ubuhanga bwa Leta y’uRwanda mu kurwanya iyo mitwe ishaka guhunganya u Rwanda, burangwa no “gucanganyikisha” uwo bahanganye, k’uburyo umwanzi atabasha gusobanukirwa n’ibitero agabweho, bigatuma abyitiranya; bityo guhangana n’ibyo bitero bikamubera insobe, kubera ko utahangana n’icyo udasobanukiwe.
Inkuru ubu yateye ururondogoro ababarizwa mu Mitwe irwanya Ubutegetsi bw’uRwanda , ni ikoreshwa rya “Pegasus”; mu bikorwa byo kuneka umwanzi, ryakozwe na Isiraheri ndetse abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda bakaba bakomeje kuvuga ko u Rwanda rukoresha iri koranabuhanga mu rwego rwo kubaneka no kumviriza abo yishisha ko bakorana n’iyo mitwe.
N’ubwo Perezida Paul Kagame ubwo yabazwaga n’itangazamakuru kukuba uRwanda rwaba rukorsha Pegasus mu bikorwa byo kuneka umwanzi, yasubije ko uRwanda runeka umwanzi koko ariko rwahisemo gukoresha ubushobozi bw’abantu bitewe n’uko u Rwanda ntabushobozi rufite bwo kwishyura iryo koranabuhanga kuberako ihenze cyane ntibyanyuze ababarizwa muri iyo mitwe, kuko iyi Pegasus yakomeje guhahamura benshi mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Abasesenguzi muri politiki bavuga ko kuba uRwanda rwaneka Abanzi barwo ari uburenzira bwarwo , kandi ko nta nka yaciwe amabere kuko ku isi wasanga kitaneka umwanzi wacyo cyangwa ushaka guhungabanya umutekano wacyo.
Perezida Kagame we aho avugiye kuri “Pegasus”, yerekanye ko ahubwo kuri we; icyamuha ubwo bushobozi bwo kuyikoresha, ngo naho ubundi iyo agira ubushobozi bwo ntaba yarazuyaje”.
Mu bakomeje guhahamurwa na Pegasus harimo abo mu mutwe wa RNC ufatwa na Leta y’uRwanda nk’umutwe witerabwoba, abagize MRCD/ FLN barimo abo mu muryango wa Paul Rusesabagina wahoze akuriye uyu mutwe.
Amakuru amaze iminsi acicikana, yerekanye ko u Rwanda rwaba runeka abantu bagera ku 3,500 umubare ukubiyemo abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bavuzwe amazina hakiyongeraho n’ abayobozi bo mu bihugu bifitanye amakimbirane n’u Rwanda.
K’uruhande rw’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba hanze, Pegasus” yabakoze ku mutima, irabahungabanya ku rugero rwo kuba, bahindura imishyikiranire yabo bari basanzweho.
Iyi nduru ya “Pegasus” Ifite isoko y’umuryango mpuzamahanga w’uburenganzira bw’ikiremwamuntu “Amnesty International”; aho uyu muryango watangaje ko wifashishije Laboratwari yayo yaminuje mu kurya runono uyu mutego wa “pegasus”. “
Amnesty International ni umuryango wakunze kugararaharaho kwibasira uRwanda. Kuba itangiye gukoresha uyu mukino wa Pegasus ikanawushyiramo u Rwanda, atari muri gahunda zayo bwite ahubwo ikorera mu nyungu za ba mpatsibihugu ndetse igakunda kubogamira ku bitekerezo by’abarwanya Ubutegetsi bw’uRwanda.
Twibuke ko ibikoresho by’ikoranabuhanga ikoresha nabyo biba byarakozwe n’amasosiyete ashobora kugira izindi nyungu zo kugusha uyu muryango muri uyu mukino.
Ubu abanyapolitiki babarizwa mu mitwe irwanya Ubutegetsi bw’uRwanda baka basigaye bahorana urwikekwe, kubera ibikorwa byabo bya burimunsi birimo guhungabanya Umutekano mu Rwanda ku buryo hari bamwe bashobora kuzareka imirongo yabo y’itumanaho bakoreshaga abandi bagahorana ubwoba ko bashobora nabo kwisanga i Kigali , cyane cyane ko akomeje kwikanga ko u Rwanda rwaba rukurirana amakuru y’aho babarizwa, ibyo bakora, aho birirwa, aho barara, n’uburyo bakoramo ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Hategekimana Claude