Kuva mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza ingabo za Uganda UPDF zinjiye kumugaragaro mu burasirazuba bwa Repuburikaka iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko muri Teritwari ya Beni.
Ibi bikaba byaragezweho nyuma y’ibiganiro bitandukanye byahuje Perezida Felix Tshisekedi na Kaguta Yoweri museveni aho Perezida Museveni yasabaga mugenzi we kwemerera ingabo ze zikinjira k’ubutaka bwa DR Congo kugirango zibashye guhashya inyeshyamba za ADF zimaze igihe zirwanya ubutegetsi bwe.
Perezida Tshisekendi byarangiye yemeye ubusabe bwa Museveni maze kuwa 30 Ugushyingo ingabo za Uganda zitangira igikorwa cya gisirikare kigamije guhiga abarwanyi ba ADF k’ubutaka bwa Congo cyahawe izina rya” SHUJAA Operation”.
Nyuma y’iki gikorwa benshi mu bakongomani ntibabyishimiye arinako banenga ubutgetsi n’igisirikare cyabo bavuga ko bitagakwiye ko UPDF yongera kwinjira mu gihugu cyabo mugihe bafite igisirikare cyagakwiye kuba aricyo gikora ako kazi hakiyongeraho n’ingabo z’umuryango w’abibumbye monusco ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC ,banongeraho ko ari uburyo bushya Uganda iri gukoresha kugirango irebe ko yasubira mu buryo bweruye muri mu gihugu cyabo.
U Rwanda rwo Rubibona gute?
Abakurikiranira hafi umubano umaze igihe utifashe neza hagati y’uRwanda na Uganda bavuga ko uRwanda rugomba gukurikiranira hafi ibkorwa by’ingabo za Uganda muri DRC bitewe ahanini n’uburyo ubutegetsi bwa Uganda bumaze igihe bukora ibishoboka byose mu gukorana n’imitwe nka RNC, Rud- Urunana, na FDLR hagamijwe gushoza intambara k’u Rwanda .
Ibi bishimangirwa n’ingero nyishi aho ubu igihugu cya Uganda cyabaye ikicaro gikuru cy’umutwe wa RNC na RUD-Urunana akaba ariho bakorera ibikorwa byabo bigamije guhungabanya umutekano w’uRwanda babifashijwemo na CMI urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda UPDF.
Ikindi n’uburyo Perezida Museveni amaze igihe agerageza guhuza umutwe wa RNC na FDLR aho akunze kubasaba gushyirahamwe bagahuza imbaraga kugirango babashe kubafasha badatatanye bityo bazabashe kugaba igitero ku Rwanda baturutse muri Congo. Ibi bikaba bishimangirwa na Ignace Nkaka alias La Forge Fils Bazeyi wahoze ari umuvugizi wa FDLR na Mugenziwe Nsekanabo Jean Pierre wari ushinzwe ubutasi. Bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu 2018 bavuye mu gihugu cya Uganda mu nama bari batumiwemo na Perezida Museveni yari ifite intego yo kwiga ku buryo umutwe wa FDLR wakwemera gukorana na RNC ya Kayumba Nyamwasa, abafashwe bakaba barabyiyemereye ubwabo.
Hiyongeraho kandi igitero umutwe wa Rud-Urunana wagabye mu Kinigi ubifashijwemo na Uganda nk’uko byaje kugaragara nyuma yicyo gitero hashingiwe ku bimenyetso byagaragaye n’amakuru yatanzwe n’barwanyi ba Rud Urunana bafatiwe muri icyo gitero
Kuba mu burasirazuba bwa DRC hari imitwe nka FDLR, Rud Urunana n’indi ihora yiteguye guhunabanya umutekano w’uRwanda kandi ikaba ikoranira bya hafi n’ubutegetsi bwa Uganda ni imwe mu mpamvu u Rwanda rugomba gukurikiranira hafi ibikorwa bya UPDF muri DRC.
Usibye ibi bivugwa n’abasesenguzi, uRwanda narwo kumugaragaro ruheruka gushimangira iyo mvugo maze rwemeza ko ruri gukurikiranira hafi ibikorwa bya UPDF mu burasirazuba bwa DRC
Mu kiganiro Yolande Makolo umuvugizi wa Leta y’uRwanda aheruka kugirana n’igitangazamakuru mpuzamanga cy’Abafaransa RFI yavuze n’ubwo ibikorwa bya UPDF ku butaka bwa DRC bireba gusa Uganda na DRC ,u Rwanda narwo rurimo rukurikiranira hafi uko ibintu bigenda mu rwego rwo kwirinda ko bitagira ingaruka z’umutekano ku butaka bw’ u Rwanda ndetse anongeraho ko biri mu nyungu za buri wese guharanira ko akarere kagira amahoro n’umutekano.
Hategekimana Claude