Scott Ritter wakoreye Ubutasi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika yahishuye uko u Burusiya buri gutsinda mu mpande zose ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi mu ntambara iri kubera muri Ukraine.
Scott Ritter yabitangarije kuri televisiyo yitwa Judging Freedom, aho yavuze ko yaba uruhande rw’Intambara nyirizina, Ubukundu na Politiki u Burusiya bwagaragaje ko buri hejuru y’ibi bihugu byo mu burengerazuba biromo na Leta zunze ubumwe za Amerika avukamo.
Uyu mugabo wahoze akorera ikigo cy’Ubutasi bwa Amerika ,USMC,avuga ko Leta ya Moscow yinjije ibihugu byo mu burengerazuba mu ntambara yamaze igihe itegura bo bayizamo batiteguye ari aheraho agaragaza nk’iturufu yo gutsinda uruhenu ibi bihugu byibumbiye mu muryango wo gutabarana wa NATO.
Yagize ati:” Mu gisirikare, ku rugamba (muri Ukraine) ,muri Politiki n’Ubukungu hose u Burusiya burabarusha. U Burusiya bwahinduye umukino, ibyari ibihano babufatiye bubihindura iturufu yo kubakubita ahababaza”
Scott Ritter akomeza avuga ko imbaraga z’u Burusiya mu ntambara ya Ukraine zizagira ingaruka nyinshi mu bihugu by’uburengerazuba by’umwihariko i Buraryi . Akomeza avuga ko mu bihugu bimwe nk’u Bwongereza n’u Butaliyani ingaruka zatangiye kwigaragaza aho ba Minisititiri b’Intebe b’ibi bihugu(Boris Johnson na Mario Draghi, bamaze kwegura
Scott akomeza avuga ko ibi bihugu bikomeje kurunda intwaro ku butaka bwa Ukaraine nyamara ntibigire icyo bihagarika ku bitero bikomeye by’Abarusiya asanga binagomba kurangira vuba kuko nta yandi mahitamo Ukraine izagira uretse kwemera gutsindwa ikayoboka Abarusiya.
Scott Ritter yabaye intasi ya Amerika ikomeye mu kigo cya US Marine Corps Intelligence mu gihe cy’intambara zo mu burasirazuba bwo Hagati, by’umwihariko akaba yarahagarariye USMC mu ntambara za Iraq na Afghanistan. Kuri ubu asigaye ari umusesenguzi wa Politii n’umutekano mu bitangazamakuru binyuranye hirya no hino ku Isi.