Lukashenko Alexander Perezida wa Belarus yagaragaje ko yagiye aburira kenshi Umuyobozi Mukuru w’umutwe w’Abacanshuro wa Wagner, Yevgeny Prigozhin na Dmitry Utkin kwigengesera ku bitero bashoboraga kugabwaho, ndetse no kwirinda ingendo zo kujya mugihugu cy’U Burusiya, ariko ntiyabasha kumwumvira birangira bimuviriyemo urupfu.
Yavuze ko kandi abarwanyi b’umutwe wa Wagner bari muri Belarus bagomba kuhaguma nyuma y’urupfu rw’abayobozi bawo n’ubwo benshi batarabyemeza ko nka Prigozhin yaba yapfuye mu by’ukuri.
Uyu mu Perezida yafashishije ingabo zo mu mutwe wa Wagner kwerekeza muri iki gihugu nyuma y’igitero cyavuzwe ko zagabye ku Burusiya bukazemerera kuba zamanika amaboko zikerekeza muri Belarus.
Nyuma y’itangazwa ry’Urupfu rwa Prigozhin mu mpanuka y’indege, Perezida Lukanshenko yavuze ko yaburiye uwo muyobozi kandi hari inshuro zigera kuri ebyeri yagiye asuzugura ibitero yashoboraga kugabwaho.
Uyu mugabo yaburiye Prigozhin ko azapfa nakomeza gukorera ingendo mu Burusiya ariko we yamusubizaga ko azarinda ajya ikuzimu akijyayo.
Yavuze ko ariko nta ruhare abona rwa Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin ku ihanurwa ry’iyo ndege.
Aho yagize ati “Ndamuzi Putin ari kubara, yitonze kandi gake gake. Ntabwo nshobora gutekereza ko hari icyo Putin yakoze. Yarabikoze byaba ari ikimwaro.”
Ku rundi ruhande ibiro by’Umukuru w’Igihugu by’u Burusiya byatangaje ko ibihugu byo mu Burengerazuba byavuze ko uyu mugabo yishwe ku itegeko ry’u Burusiya ariko ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Ikigo cyiga ku birebana n’intambara giherereye i Washington, DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ISW), cyagaragaje ibyo Lukashenko yavuze ku rupfu rwa Prigozhin no kuba nta ruhare rwa Putin muri byo ari ugushaka giukomeza kwigaragaza neza ku baturage b’igihugu cye.
Kwerekeza muri Belarus kuri Wagner cyari ikimenyetso cy’uko Lukashenko ashaka kubaka urwego rukomeye rw’umutekano, bias nk’aho ashaka kwitandukanya n’u Burusiya.
Lukashenko yari yemeje ko umutwe wa Wagner uzahugura abasirikare b’iki gihugu mu myitozo ya gisirikare n’ibindi bigamije kuzamura urwego rw’umutekano w’igihugu.