Abanyekongo batuye mu mujyi wa Goma no mu nkengero zaho, bakomeje kugaragza impungenge ko nta yindi nzira baraza gusigarana atari ukwerekeza mu Rwanda nyuma yaho M23 ifatiye localite ya Mushaki ho muri Teritwari ya Masisi.
Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko umuvugizi wa FARDC muri operasiyo sokola 2 ,yatangae ko ifatwa rya Mushaki ryahaye M23 ubugenzi ku muhanda Goma-Masisi centre.
Akomeza avuga ko nyuma yo gufata Mushaki ,M23 iri kurwana yerekeza mu gace ka Karuba abandi berekeza ku musozi wa malehe .
Ibi, ngo bishobora gushyira mu kaga umuhanda Sake-Minova uzwi nka “Route national numero 2” .
Maj Ndjike Kaiko ,akomeza avuga ko icyo M23 igamije ari ugufunga umuhanda w’ubutaka wa Goma-Bukavu yongera ho ko ingabo za FARDC, ziri gukora iyo bwabaga ngo M23 itabasha kugera kuri uwo mugambi.
M23, imaze kugira ubugenzuzi ku mihanda myinshi ihuza Goma n’utundi duce harimo nk’umuhanda Goma-Rutshuru, Goma-Masisi centre n’iyindi.
Mu gihe M23 yabasha gufata umuhanda Sake-Minova ,byakorohera uyu mutwe kugira ubugenzuzi ku muhanda Goma-Bukavu bigatuma nta zindi nzira zo k’ubutaka zisigara atari mu Rwanda.