Nyuma y’uburakari bukomeye bw’abaturage, Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yakomoreye imwe mu ndirimo inenga Perezida Félix Tshisekedi yari yabujijwe gucurangwa.
Kuwa kabiri, komisiyo igenzura abahanzi yari yatangaje ihagarikwa ry’indirimbo ebyiri zarimo zivugwa cyane mu gihugu, ariko bucyeye kuwa gatatu minisitiri w’ubutabera abyinjiramo.
Nyuma yo kurebwa inshuro hafi miliyoni mu minsi ine kuri channel ya YouTube y’itsinda MPR (Musique Populaire de la Révolution), indirimbo yabo Nini Tosali Te (Ni iki tutakoze? – ugenekereje mu Kinyarwanda), yariho ivugwa bikomeye mu gihugu.
Muri yo, aba bahanzi baba bavuga imibereho y’umuryango ukennye mu kwerekana uko babona ibintu byifashe mu mibereho, politiki, n’ubukungu mu gihugu kuva ku bwigenge.
Iyi ndirimbo yabo igereranya ibyo Tshisekedi yemeye akiri mu batavugarumwe n’ubutegetsi n’ibyo agezeho ubu nka perezida.
Hari aho ivuga ngo “Watwemereye ibyishimo nyuma y’uwari perezida Mobutu. Mobutu yaragiye ariko ntakintu turabona. Wavuze ko uzakemura ibibazo niba uwari perezida [Kabila] avuyeho. Kabila yaragiye ariko biracyakomeye”.
Indi ndirimbo ‘La lettre à ya tshitshi’, mu mashusho yayo umuhanzi Bob Elvis aba avuga ko ari kubwira Etienne Tshisekedi (se wa Perezida Félix) uko ibintu byifashe mu gihugu.
Yo hari aho ivuga iti: “Kuva wagenda, umuhungu wawe Félix yabaye perezida…Twahinduye ubutegetsi ariko imitegekere ntiyahindutse,”
Iyo komisiyo yo irega MPR na Bob Elvis kutageza kuri iyi komisiyo amashusho y’izi ndirimbo mbere y’uko zisohoka nk’uko bigenwa n’amategeko agenga iyo komisiyo igenzura umuzika muri Congo.
Abanyecongo benshi bagaragaje ko barakajwe no kuniga ubwisanzure bw’abahanzi nyuma y’icyemezo cyatangajwe n’iriya komisiyo.
Ishyaka rya Perezida Tshisekedi ryamaganye umwanzuro w’iyo komisiyo, bimaze kuboneka ko rubanda bawurwanya ari benshi, ryavuze ko ridafitanye isano n’uwo mwanzuro.
Abanenze uwo mwanzuro bavuze ko ari igitugu, MPR nayo ivuga ko yari yasabye ko icyo cyemezo gikurwaho.
Umuvugizi wa guverinoma Patrick Muyaya yatangaje kuri Twitter ko guhagarika izo ndirimbo bitavuye muri guverinoma.
Yaranditse ati: “Umuturage wese arisanzuye kuvuga ibyo atekereza, bipfa kuba biri mu murongo w’itegeko,”
Inshuro izi ndirimbo zarebwe kuri YouTube zariyongereye nyuma yo gutangazwa kuriya mwanzuro ndetse no kuwuvanaho kuri imwe muri zo.
Ibitangazamakuru ubu byemerewe gucuranga indirimbo Nini Tosali Te, ariko birabujijwe kuri ‘La lettre à ya Tshitshi’.