Mu gihe Leta ya DRCongo ikomeje kunangira, ivuga ko ititeguye kugirana ibiganiro na M23 ,bishobora gutuma intambara irushaho gukomera ikagukira muri Kivu y’Amajyaruguru yose.
Leta ya DRCongo ikomeje kugaragaza iminyetso by’uko ititeguye kujya mu biganiro n’umutwe wa M23 ugizwe n’abanyekongo bavuga ikinyarwanda.
Ibi n’ibiri kwigaragaza cyane mu mbwirwaruhame nyinshi z’Abanyapolitiki bo muri DRCongo , aho bamaze iminsi bavuga ko Guverinoma yabo idashobora kujya mu biganiro n’Umutwe wa M23 bashinja kuba umutwe w’Abanyamahanga baturutse mu Rwanda na Uganda.
Ibi ariko M23 ntibikozwa ,kuko yo ivuga ko ari umutwe w’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda barwanira Uburenganzira bwabo ,ngo kuko badahabwa agaciro kangana n’akandi moko y’abanyekongo ahubwo bagahora batotezwa bitwa Abanyamahanga.
Kuri M23 kwitwa Abanyarwanda ni urwitwazo rwa Leta ya DRCongo idashaka kugirana ibiganiro nabo.
Mu kiganiro aheruka kugirana na Rwandatribune,Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mu byagisirikare, yavuze ko impamvu M23 itararenga Bunagana ngo yigarurire indi Mijyi , itegereje ko Ubutegetsi bwa DRCongo bwakwisubiraho bugashira mu bikorwa amasezerano bagiranye, i Adiss Abeba muri Ethiopia kuwa 24 Gashyantare 2013 cyangwa se bakongera kwicarana bakagirana ibiganiro kugirango bagire ibyo bumvikanaho.
Yakomeje avuga ko kuba M23 idafata utundi duce atari uko ibuze ubushozi bwo kubikora, ahubwo ko bishingiye ku kuba M23 yifuza amahoro ariko mu gihe byaba ngombwa FARDC igakomeza kubagabaho ibitero, M23 ishobora kuzagaba ibitero bikomeye mu tundi duce harimo n’Imijyi ikomeye kuko ibifitiye ubushobozi.
Yagize ati:” ” Intego yacu ntago ari ukwigarurira ibice bitandukanye bya DRCongo ,kuko M23 yifuza amahoro .
icyo twe twifuza, ni uko, Ubutegetsi bwa DRCongo bwakubahiriza amasezerano twagiranye mu 2013 ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye twongera kubura imirwano.
Gusa mu gihe byaba ngombwa no mu gihe FARDC yakomeza kutugabaho ibitero, iyo mijyi n’ibindi bice bitandukanye twahita tubyigarurira byihuse kuko dufite ubushobozi bwo kubikora”
Mu nkuru ya Rwandtribune igira iti:” https://rwandatribune.com/u-rwanda-na-m23-ku-bufatanye-na-uganda-barapanga-gufata-goma-mu-minsi-mikekibel-beloka/,igaragaza Ubucukumbuzi bwakozwe n’Ikinyamakuru Les Coulisses kivuga ko M23 iri mu myiteguro ikomeye yo gufata utundi duce turimo n’Umujyi wa Goma, mu rwego rwo Kotsa igitutu ubutegetsi bwa DRCongo kugirango buve kwizima maze bwemere kugirana ibiganiro nayo.
M23 kandi yakunze kuvuga ko kuri iyi nshuro, ititeguye gusubira inyuma nk’uko byagenze mu 2013 ubwo yahungiraga Uganda no mu Rwanda, ahubwo ko izakomeza kurwana kugeza igeze ku ntego zayo, ndetse byanaba ngombwa igafata n’Umurwa mukuru Kinshasa igakuraho ubutegetsi.
Abakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRCongo, bemeza ko mu gihe Leta ya DRCongo yakomeza kwinangira ikanga kugirana ibiganiro na M23, bishobora gutuma uyu mutwe utangiza ibindi bitero Bikomeye mu tundi duce tugize Teritwari ya Rutshuru ndetse bikaba bishobora kurenga, bigafata n’izindi Teritwari zigize Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kuko n’ubusanzwe FARDC yakunze kugaragaza imbaraga nkeya Imbere y’Umutwe wa M23 .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com