Mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi kuri yu wa 13 Nyakanga 2022 ,Julier Paluku wabaye Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku butegetsi bwa Joseph Kabila, yatangaje ko kuba guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yemera ibiganiro bya Luanda ku kibazo gihanganishije cy’umutwe wa M23 na Leta ya DR Congo, bigaragaza imbaraga nke z’igisirikare cya leta (FARDC) cyananiwe gutsinsura umutwe wa M23 umaze ukwezi kose warambuye ingabo za Leta umujyi wa Bunagana.
Julier Paluku Akomeza avuga ko agace ka Bunagana ari kamwe mu gace k’ingezi kagize Intara ya Kivu y’Amajyarguru gafatiye runini ibikorwa by’ubucuruzi ,naho Leta ikura imisoro myinshi bityo ko kuba kamaze ukwezi kari mu maboko ya M23 ari ikimenyetso cy’imbaraga nkeya za FARDC .
Yongeraho ko iyi ari imwe mu mpamvu yatumye leta ya DR Congo yemera ibiganiro bya Luanda.
Julier Paluku akomeza avuga ko Leta iyariyo yose ifite igisirikare cyihagazeho idapfa kwemera ibiganiro n’umutwe w’inyeshyamba bityo ko kuba guverinoma ya DR Congo yaremeye ibiganiro bya Luanda bigaragaza ko igisirikare cya Leta ya DR Congo kitihagazeho mu guhangana na M23.
Yagize ati:” Icyo mbona n’uko kwemera ibiganiro bya Luanda bigaragaza imbaraga nkeya z’igisirikare cya leta ya DR Congo. Ntago Leta ifite igisirikare kihagazeho ipfa kwemera ibiganiro . Iyo ubikoze biba bisobanuye ko wemera imbaraga n’ubushobozi bw’uwo muhanganye. Bivuze ko uba wemeye gutsindwa.”
Paluku yasoje avuga ko kugirango Leta ya DR Congo ibashe kurwanya M23 igomba kubanza ikubaka ubushobozi bw’igisirikare cyayo ngo kuko bigaragara ko umutwe wa M23 wongeye kwiyubaka ku buryo bukomeye.
Hategekimana Claude