Mu nama y’Abakuru b’ibihugu bya EAC yateraniye i Luanda muri Angola, yanzuye ko mu gihe amasaha 48 yahawe umutwe wa M23 kuba yavuye mu bice yafashe yaba arangiye ikemera kuhava hahita hagenzurwa n’Ingabo za EAC zifatanije na MONUSCO.
Hari abaturage batarakozwa iki gitekerezo kabone n’ubwo M23 nayo itigeze yemera ko izava muri utu duce yigaruriye guhera mu mpera za Gicurasi 2022.
Inama y’abakuru b’ibihugu bemeje ko mu gihe M23 bahaye amasaha 48 arangira uyu munsi, ikemera gusubira inyuma, agace kose M23 yagenzuraga kagomba gufatwa nka Zone Tampo, kakagenzurwa n’Ingabo za EAC zifatanije na MONUSCO.
Abanyekongo baganiriye na Mediacongo.net bavuga ko gushyiraho Zone Tampo mu gihugu gifite ubuyobozi , ari agasuzuguro gakabije, ndetse bisa no gushyigikira igitekerezo cyo komeka ibice bimwe bya RD Congo ku Rwanda mu byise Balkanization bashinja u Rwanda kuba inyuma.
Bakomeza bavuga ko niba koko M23 ishaka kuganira na Guverinoma ya Congo mu bice byose bigasubira mu maboko ya FARDC mu rwego rwo guha umwanya ibiganiro bigamije amahoro.
Bakomeza bibaza icyakorwa mu gice M23 na Guverinoma ya Kinshasa batakumvikana mu biganiro. Bakomeza bibaza niba Bunagana n’igice kinini cya Tutshuru kigenzurwa na M23 cyahita gisubizwa mu maboko ya M23.
Ibi byose babihuriza hamwe bakavuga ko bishobora kuzabyara igitekerezo kimaze iminsi mu mitwe y’Abanyekongo bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda cyo gushing Kivu yigenga (Great Kivu Republic).