Ku cyumweru tariki 11 Kanama 2024 Perezida Paul Kagame yakoreye indahiro imbere y’abanyarwanda bari bitabiriye uwo muhango.
Perezida Paul Kagame yashimye abanyarwanda bamweretse Urukundo rudasanzwe maze nyuma y’indahiro ye agira ijambo ageza kubari bateraniye aho.
Muri uwo muhango umukuru w’igihugu yavuze ko imyaka abanyarwanda bamaze bayimaze baharanira kwigenera ahazaza ha bo.
Yanavuze Kandi ko atari ngombwa kumva ibintu kimwe ahubwo ko ari ngombwa kubaha amahitamo ya buri wese ngo kuko byarangiranye n’igihe ko ibihugu bikomeye bigena ahazaza h’ibihugu bikiyubaka, ashimangira ko inzira zose byanyuramo ko ibyo bidakwiriye.
Ati” Twebwe abanyafurika twadwanyije akarengane kuva kera, rero ntabwo dukenyeye kwigishwa uko tubikora”.
Kandi Ati” ikingenzi ni agaciro k’abaturage ndetse ihame ni ugusohoza izo nshingano”.
Yokomoje ku kibazo cy’umutekano muke uri mu karere u Rwanda ruherereyemo maze avuga ko ” inzira y’ibiganiro ariyo pfundo ry’ibisubizo Kandi ko amahoro adashobora kuboneka hatubahirijwe ibisabwa”.
Perezida Paul Kagame yagize indahiro yo kuyobora Manda y’imyaka itanu nyuma yo gutsinda amatora yari ahanganyemo na Dr Frank Habineza ndetse na Philippe Mpayimana nabi biyamamarizaga kuyobora ku mwanya wa perezida aho yabatsinze ku kigero cya 99.15%.
Icyitegetse Florentine
Rwanda tribune.com